RIB yakosoye “Ihamagazwa” yongera ihamagara Bwana Abdoul Rachid kuyitaba

7,976
Rashid nawe yafunguye umuyoboro wa YouTube yise Rashid TV. - Rugali -  Amakuru
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwongeye rusohora urundi rwandiko rutmizaho Bwana Hakuzimana Rachid nyuma y’aho yanze kurwitaba kubera ikosa ryari muri urwo rwandiko.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwongeye rusohora urundi rwandiko rutumizaho Bwana Hakuzimana Rachid Abdul nyuma nyuma y’aho yanze kwitaba urwa mbere avuga ko RIB yamuhamagaje ku mataliki yatambutse kera.

Ku munsi w’ejo kuwa kabiri taliki ya 31 Kanama 2021 nibwo RIB yari yasohoye urwandiko rumutumizaho ngo arwitabe ariko urwo rupapuro rukaba rwarasinyweho ku munsi wa kabiri taliki 31 Kamena ariko agahamagazwa taliki ya 1 Kamena 2021. Ni ikosa ryavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ku buryo benshi bibajije uburyo umuyobozi w’urwego yemeye gusinya ku rwandiko mu gihe rwariho ikosa rikomeye nka ririya, ikintu cyahaye urwuho n’urwitwazo Bwana Rachid Hakuzimana ku buryo ryamubereye impamvu yo kutitaba.

Ariko kuri uyu wa gatatu, urwo rwego RIB rwongeye rusohora urundi rupapuro rutumizaho uwo mugabo kurwitaba ku munsi w’ejo kuwa kane taliki ya 2 Nzeli 2021.

Image

Bwana Abdoul Rachid Hakuzimana amaze igihe kutari gito agaragara mu bitangazamakuru bitandukanye anenga imiyoborere y’igihugu ndetse akavuga ko ubuyobozi bumaze kunanirwa ko hari hageze ko ishyaka FPR riyoboye igihugu rikwiye kurekura igihugu kuko bimaze kugaragara ko ryananiwe kuyobora rubanda.

Biteganijwe ko uno mugabo azitaba ku cyicaro cya RIB ahagana saa tatu z’igitondo.

Ikinyamakuru Indorerwamo.com cyagerageje kuvugana na Rachid kugira ngo tumenye ko noneho azitaba iyo convocation ariko igihe cyose twagerageje numero ye ntabwo yabashaga kuyitaba.

Comments are closed.