Ibyo ukwiye kumenya ku bayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya

7,093
Kwibuka30

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakoze impinduka mu myanya imwe n’imwe y’ubuyobozi, imwe ishyirwamo abayobozi bashya, indi ihindurirwa abayobozi.

Mu mpinduka zagarutsweho cyane ni nk’aho Dr. Jean Damascène Bizimana wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) kuva muri 2015 yagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu. Iyi ni Minisiteri nshya iherutse kongerwa ku zisanzwe mu Rwanda, ikaba yaratangajwe bwa mbere mu myanzuro y’ Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Nyakanga 2021.

Ni mu gihe Johnston Busingye wari umaze imyaka umunani (kuva muri Gicurasi 2013) ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta agiye guhagararira u Rwanda mu Bwongereza (Ambasaderi).

Kwibuka30

Johnston Busingye asimbuye Yamina Karitanyi wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza kuva muri Nzeri 2015. Yamina kandi yigeze no gukora mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ashinzwe Ubukerarugendo no kubungabunga Ibidukikije. Muri izi mpinduka, Yamina Karitanyi na we yahawe umwanya mushya akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu RMB gishinzwe amabuye y’agaciro (Mine), Peteroli na Gaz mu Rwanda.

Francis Gatare wari Umuyobozi w’icyo kigo RMB kuva cyashingwa muri Gashyantare 2017, we yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu byerekeranye n’Ubukungu. Mu bindi yakoze, Francis Gatare yabaye umuyobozi mukuru wa RDB, aba n’Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika mu myaka ya 2009 – 2014.

Mu bahawe inshingano kandi harimo Dr Fidèle Ndahayo wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu za Atomike. Azwi mu burezi, akaba yarayoboye Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB), ndetse yigeze no kuba Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ni we wa mbere ugiye kuyobora iki kigo gishya cy’ingufu za Atomike (Rwanda Atomic Energy Board) cyashyizweho n’Iteka rya Perezida wa Repubulika ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 4 Ukuboza 2020. Iki kigo cyitezweho gufasha u Rwanda mu byerekeranye no gukoresha izo ngufu mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

(Src:Kigalitoday)

Leave A Reply

Your email address will not be published.