ACP Rugwizangoza yarangije ishingano yari afite muri Sudani y’Epfo

6,901

Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri abapolisi bari mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo basezeye Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga warangije ishingano ze zijyanye no kuba yari ashinzwe abakozi muri UNMISS. Ni imirimo yari amazemo imyaka ibiri n’igice, uyu mwanya ni uwa Gatatu mu miyoborere y’abakozi bakuru bari mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) nyuma y’umuyobozi mukuru n’umuyobozi wungirije.

Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye muri iki gihugu, Unaisi Lutu Vuniwaqa yashimiye ACP Rugwizangoga ku mirimo y’indashyikirwa yakoraga n’umusanzu we mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu cya Sudani y’epfo.

Mu ibaruwa yashyikirije ACP Rugwizangoga, Vuniwaqa  yagaragaje uko yari umukozi ukora kinyamwuga kandi w’indashyikirwa.

Yagize ati “Ni ishimwe ry’ukuntu wari intangarugero  mu mirimo wakoraga muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo nk ‘ushinzwe abakozi mu bapolisi b’umuryango w’abibumbye. Wakoze ubutumwa neza kandi wagaragaje ubunyamwuga ndetse n’ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru.”

Vuniwaqa yakomeje avuga ko yishimira umusanzu wa ACP Rugwizangoga mu nshingano z’abapolisi bashinzwe kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo. Yamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo ye iri imbere.

Ibaruwa y’ishimwe ni igihembo cyo hejuru gihabwa uwabaye intangarugero mu mirimo yo kubungabunga amahoro.

ACP Rugwizangoga mu butumwa bwe yashimiye umuyobozi w’abapolisi b’umuryango w’abibumbye ku nama n’ubufasha bamuhaga. Yanashimiye Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda by ‘umwihariko kuba baramwohereje gutanga umusanzu we mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo.

ACP Rugwizangoga yanashimiye abakozi bakoranaga mu biro bye ndetse n’abandi bapolisi muri rusange bari mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo. Yabashimiye uburyo bakorana umurava, gukora nk ‘ikipe bagamije gufasha abaturage ba Sudani y’Epfo.

Yagize ati “Twakoraga nk’umuryango aho buri muntu yabaga afite ishyaka ryo kugera ku ntego imwe nk ‘umuryango umwe. Ni iby ‘agaciro kumenyana namwe no gukorana namwe, ndabashishikariza gukomeza gukora cyane kugira ngo musohoze ubutumwa bwanyu kandi munageze ku yindi ntera intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri muri iki gihugu kugira ngo abaturage b’iki gihugu bagere ku mahoro arambye.”

Comments are closed.