Nyanza: Hatangijwe Irushanwa rya “Nyanza Culture Duathlon Challenge”

4,943
Image
Mu Karere ka Nyanza hamaze gutangizwa amarushanwa ya “Nyanza Culture Duathlon Challenge” yitabiriwe n’abakinnyi bagera kuri 28 barimo abagabo n’abagore.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 4 Nzeli 2021, ku bufatanye na ministeri ya siporo mu Karere ka Nyanza hatangijwe amarushanwa ya “Nyanza Culture Duathlon challenge” aho abasiganwa ku maguru ndetse no ku magare bagera kuri 28 barimo abagore n’abagabo bagomba gusiganwa ibilometero 40 ku bakoresha amagare ndetse n’ibirometero 15 ku basiganwa ku maguru.

Amarushanwa yatangiriye ahitwa mu Rukali afungurwa ku mugaragaro n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amjyepfo ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Erasme Ntazinda.

Image
Meya Ntazinda Erasme ari mu bitabiriye amasiganwa

Ni amarushanwa biteganijwe ko ari bufashe abatuye ako Karere ka Nyanza gususuruka ndetse bakitabira siporo kuko ari ubuzima, biratuma na none ako Karere kongera kuba Akarere k’imyidagaduro nk’uko byahoze kera iyo akenshi wavugaga imyidagaduro wahitaga ukabona ku isonga.

Image
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Bwana Egide (Wambaye umupira w’umweru n’umukandara w’umukara) nawe yitabiriye iro rusashanwa.
Image
Abakora siporo yo gutwara amagare babigize umwuga n’abatarabigize umwuga nabo bitabiriye ayo marushanwa.

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Nyanza ubona babyishimiye kuko wababonaga mu mihanda bakomera mashyi abari mu marushanwa.

(Inkuru irambuye ni mu kanya)

Comments are closed.