USA: Miss Bahati yasabwe, aranakwa mu muco wa Kinyarwanda

6,124
Kwibuka30
Miss Bahati Grace umaze igihe yibera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yasabwe aranakwa mu muco wa Kinyarwanda.

Miss Bahati Grace wigeze kuba Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2009 yasabwe aranakwa n’umukunzi we witwa Murekezi Pacifique.

Muri ibyo birori by’akataraboneka byabereye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, amakuru aravuga ko iyo mihango yose yabaye ndetse inakorwa Kinyarwanda.

Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare byinshi bifite inkomoko mu Rwa Gasabo, nka Meddy nawe uherutse gushinga urwe, ndetse na TheBen bivuga ko bano bombi aribo basusurukije abitabiriye ibirori.

Kwibuka30

Usibye ibyo byamamare muri muzika byitabiriye ibyo birori, harimo na none abandi bigeze kuba ba Nyampinga mu Rwanda nka Iradukunda Elsa wo mu w’i 2017, Nimwiza Meghan wo mu w’i 2029 abo bikaba bivugwa ko bahagurtse i Kigali kuya mbere berekeza muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bagiye gutaha ibirori bya mugenzi wabo, ndetse bikaba binavugwa ko na Aurore MUTESI KAYIBANDA wabaye miss Rwanda mu mwaka wa 2012 nawe ari muri ibyo birori.

Murekezi Pacifique w’umunye Nyanza, avuka ku mugabo wamenyekanye cyane muri ako Karere mbere ya Genocide yakorewe abatutsi, umugabo witwaga Fatikaramu, azwiho kuba ari muri babyeyi batangije bakanashinga ikigo kizwi cyane cyitwa ESPANYA ndetse akaba no ku isonga mu bantu batangije akanakinira ikipe ya Sayon Sport, ni umugabo wishwe muri genocide asiga abana babiri harimo uwitwa Murekezi Olivier nawe wamenyekanye cyane nka Sagihobe.

Reba amwe mu mafoto yaranze umuhango wo...

Leave A Reply

Your email address will not be published.