Police FC yabonye umutoza mushya ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza

4,624

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nzeri nibwo Francis Nuttall Elliot w’imyaka 53 ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza yageze mu Rwanda anashyira umukono ku masezerano atoza ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda (Police FC). Uyu mutoza yasinye amasezerano yo gutoza Police FC mu gihe cy’umwaka umwe nk’umutoza mukuru.

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Police FC, Chief Inspector of Police (CIP) Obed Bikorimana yavuzeko Francis Nuttall Elliot yahawe aya masezerano bitewe n’ubunararibonye afite mu by’ubutoza bungana n’imyaka igera muri 35. Yanavuze ko uyu mutoza amenyereye umupira wo muri aka Karere kuko yakagezemo  ahagana mu mwaka wa 2014 atoza amakipe yaho atandukanye nka Gor Mahia muri Kenya, Hearts of Oak yo muri Ghana akaba aje muri Police FC avuye mu ikipe  ya St George yo mu gihugu cya Ethiopia.

CIP Bikorimana yagize ati” Fancis turamwizeye amaze igihe kinini mu bijyanye n’umupira w’amaguru kandi anamenyereye imikinire y’amakipe yo muri aka Karere, twamusinyishije avuye mu gihugu cya Ethiopia aho yatozaga ikipe yaho yitwa St George. Yanatoje andi makipe atandukanye muri aka Karere, tumwitezeho kuzageza aheza Police FC ariko cyane cyane kuyihesha ibikombe.”

Ikipe ya Saint George yatozwaga na Francis Nuttall Elliot yarangije shampiyona 2020-2021 iri ku mwanya wa Kane n’amanota 31 iyiri imbere iyirusha inota rimwe, ni mu gihe iya mbere yanatwaye shampiyona yari ifite amanota 49.

Uyu mutoza aje nyuma y’aho mu minsi ishize ubuyobozi bwa Police FC bwari bwasinyishije umukinnyi w’umunyarwanda witwa Hakizimana Muhadjiri avuye mu ikipe ya AS Kigali. CIP Bikorimana avuga ko hanateganywa gusinyishwa abandi bakinnyi bagera muri babiri atifuje kuvuga amazina yabo, gusa avuga ko byose biri mu rwego rwo gukomeza ikipe ya Police FC.

Ati:”Twaburaga umutoza none yabonetse, duheruka gusinyisha Hakizimana Muhadjiri  nawe ni umukinnyi mwiza kandi turashaka no kongeramo abandi nka babiri mbere y’uko shampiyona itangira. Byose ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda burimo kubikora mu rwego rwo kugira ngo tugire ikipe ikomeye ihatanira ibikombe n’andi makipe.”

Umunyamabanga mukuru wa Police FC yakomeje avuga ko nyuma yo kubona umutoza mukuru w’ikipe kuri ubu hagiye   gutangira imyiteguro ya shampiyona,  biteganyijwe ko izatangira mu kwezi gutaha. Francis Nuttall Elliot azaba yungirijwe na Alain Kirasa waje avuye muri Gasogi United.

Comments are closed.