“Imyaka 12 yose mu ikipe y’igihugu, waduhaye buri kimwe wari ufite”

29,233
Gasongo yasezeye mu ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 12, abandi batatu bashobora kugera ikirenge mu cye
Nyuma y’imyaka 12 akinira ikipe y’igihugu ya Volley ball, abantu benshi bashimiye Gasongo ibyishimo yabahaye ubwo yatangazaga ko asezeye muri uwo mukino.

Dusabimana Vincent uzwi cyane nka Gasongo mu mukino wa Volley ball yamaze gutangaza ko asezeye mu mukino wa Volley ball nyuma y’imyaka 12 akinira ikipe y’igihugu ya Volley ball.

Uyu mukinnyi yari mu bakinnyi 14 baherutse gukina igikombe cy’Afurika cyabereye mu Rwanda aho rwasoje ku mwanya wa 6.

Bwana Gasongo akaba ari n’umukozi ushinzwe abakozi mu kigo cya Radio na Tv10, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati:

“2009-2021 Ndashima IMANA yo yanshoboje gukinira ikipe y’igihugu, ndashimira ubwitange bwa buri umwe, umuryango wanjye, Family UBT (Mbaraga Alexis, Kayiranga Aimable, Frere Rudasingwa Karemera Camille, Coach Dominique, Fidele na Paulo, Abanyarwanda mwese mwatubaye hafi n’itangazamakuru).

Hari n’andi makuru avuga ko nyuma ya Gasongo, hari abandi nka Dusabimana Vincent, andi makuru avuga ko abakinnyi batatu, Yakan Guma Lawrence, Ndamukunda Flavier na Karera Emile Dada nabo bafashe umwanzuro wo gusezera mu ikipe y’igihugu, usibye ko mu kiganiro na RBA Flavien yahakanye gusezera kubera ko kugeza ubu atarabona uwamusimbura ku mwanya we.

Nyuma y’ubu butumwa, Bwana GASONGO yashimiwe n’abantu benshi, bamushimira umunezero n’ibyishimo yabahaye mu gihe cyose yakiniraga ikipe y’igihugu.

Uwitwa Amizero Ariella ati:” Warakoze cyane Gasongo, waduhaye ibyishimo bihagije, ntacyo watwimye ufite

Comments are closed.