Nyuma ya Gasongo, Flavien nawe asezeye mu ikipe y’igihugu ya Volley Ball

36,758
Kwibuka30
VOLLEYBALL: Ndamukunda Flavien yirukanwe mu myitoz - Inyarwanda.com
Nyuma y’imyaka 15 yari amaze akinira ikipe y’igihugu ya Volley Ball, Bwana Flavien nawe amaze gusezera ku ikipe y’igihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ubwo yari mu kiganiro kuri radiyo y’igihugu, Bwana Flavien NDAMUKUNDA wari umaze imyaka igera ku 15 akinira ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball yasezeye ku mugaragaro mu ikipe y’igihugu avuga ko agiye gukomereza ako kazi mu ikipe ye asanzwe akinira ariyo ya Gisagara Volley Ball club.

Bwana Flavien watanze ibyishimo byinshi mu ikipe y’igihugu yambara numero umunani mu mugongo, yavuze ko nubwo asezeye atishimiye umusaruro yatanze mu miniko nyafrika yari imaze iminsi ibera i Kigali.

Yagize ati:”Sinishimiye umusaruro natanze mu ikipe y’igihugu muri ano marushanwa aho nari mpagarariye Abanyarwanda, umusaruro natanze siwo nifuzaga gutanga rwose…”

Kwibuka30

Bwana Flavien yakomeje avuga ko ata mpamvu n’imwe yatuma akomeza gukinira ikipe y’igihugu, ati:”…burya iyo nta kibashije gutanga ibyo nifuzaga ibintu biba byabaye bibi, nta mpamvu yo guhatiriza.”

Flavien yakomeje avuga ko we n’ikipe y’igihugu bari kumwe batatanze ibyo Abanyarwanda bari babitezeho. Muri ano marushanwa, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yafashe umwanya wa gatandatu.

Biragoye kubona umukunzi wa Volley Ball mu Rwanda utazi uwitwa Flavien, yatangiye kugaragara muri uno mukino mu myaka hafi 20 ishize, ndetse yabaye umwe mu bakinnyi beza ba Volleyball igihugu cyagize.

Hari andi makuru akomeje kuvuga ko nyuma y’aba bagabo babiri, hari abandi bashobora gusezera mu ikipe y’igihugu.

Ikiganiro na Akumuntu Kavalo Patrick wakundishijwe Volleyball na mukuru we  - Kigali Today
Leave A Reply

Your email address will not be published.