AS Kigali isezereye ikipe ya Olympique de Missiri iyinyagira ibitego bitandatu.
AS Kigali yasezereye Olympique de Missiri-Sima mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederations Cup ku giteranyo cy’ibitego 8-1, ni nyuma yo kuyinyagira ibitego 6-0 mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali.
Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hakinwaga umukino wo kwishyura hagati ya AS Kigali ndetse na Olympique de Missiri-Sima yo muri Comores, aho umukino ubanza AS Kigali yari yawutsinze ku bitego 2-1.
Ni umukino utigeze ugora AS Kigali, kuko yaje kwihererana iyi kipe yo mu birwa bya Comores iyitsinda ibitego 6-0.
Ni ibitego byatsinzwe n’abakinnyi batandatu batandukanye, ari bo Kwizera Pierrot, Niyibizi Ramadhan, Aboubakal Lawal, Shaban Hussein Tchabalala, Rukundo Denis ndetse na Biramahire Abeddy.
AS Kigali yabonye kufura ku munota wa 27, Kakule Mugheni Fabrice akoreraho Pierrot wahise areba uko umunyezamu ahagaze ahita aboneza umupira mu rushundura.
AS Kigali yaje kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku munota wa 42, ni ku mupira wari uhinduwe na Mukonya ariko umunyezamu ananirwa kuwufata ngo awukomeze.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 45, AS Kigali yabonye igitego cya gatatu gitsinzwe na Aboubakar Lawal nyuma y’uko myugariro wa Olympique bamuhaye ntumugereho ugahita wifatirwa na Lawal. Amakipe yagiye kuruhuka ari 3-0.
AS Kigali yabonye igitego cya kane gitsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Niyibizi Ramadhan.
Ku munota wa 60 AS Kigali yabonye igitego cya gatanu gitsinzwe na Rukundo Denis.
AS Kigali yahise ikora impinduka havamo Haruna Niyonzima na Aboubakar Lawal hinjiramo Buteera Andrew na Saba Robert.
Ku munota wa 68 AS Kigali yakoze izindi mpinduka 3, Uwimana Guilain, Kayitaba Jean Bosco na Biramahire Abeddy binjiyemo havamo Niyibizi Ramadhan, Kakule Mugheni Fabrice na Shabani Hussein Tchabalala.
Ku munota wa 88 umunyezamu wa Olympique, Antiki yagize ikibazo cy’imvune kuko iyi kipe yari yarangije gusimbuza, mu izamu hahise hajyamo Yousouf Samir.
AS Kigali yakomeje gushaka uko yatsinda ibindi bitego maze Ku munota wa 90 Biramahire Abeddy atsinda ikindi. Umukino warangiye ari 6-0, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 7-1.
Nyuma yo gusezerera Olympique de Missiri-Sima, AS Kigali izahura na Darling Club Motema Pembe yo muri DR Congo.
Comments are closed.