Nyanza FC ntiyabashije kwihagararaho ku kibuga cyayo.

27,155
Kwibuka30
Image
Ikipe ya Nyanza FC ntiyabashije kwihagararaho ku kibuga cyayo ubwo yahuraga n’ikipe ya Gicumbi FC.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 18 Nzeli 2021 nibwo irushanwa ry’umupira w’amaguru mu cyiciro cya kabiri ryatangizwaga ku mugaragaro. Kuri gahunda, ikipe ya Nyanza FC yagombaga guhura n’ikipe ya Gicumbi FC.

Ni umukino wakiriwe n’ikipe ya Nyanza FC, ubera ku Kibuga cy’akarere ka Nyanza, amakipe abiri yagaragaje ubuhanga n’ubunararibonye ku buryo bakinnye umukino unogeye ijisho n’ubwo wabonaga harimo kunanirwa vuba ku mpande zombi.

Mu mukino wari witabiriwe n’abantu bake bagaragara, amakipe yombi yatandukanijwe ku ntsinzi y’ikipe ya Gicumbi FC yatsindiye Nyanza FC ku kibuga cyayo ibitego bibiri kuri kimwe.

Kwibuka30

Igitego cya mbere cya Gicumbi FC cyashyizwemo n’uwitwa Dusenge Bertin, icya kabiri gitsindwa na Okenge Lulu Kevin.

Amakipe yombi ari mu itsinda rya kabiri kigizwe n’amakipe ane ariyo Rugende FC, Pepiniere FC, Nyanza FC na Gicumbi FC.

Ku murongo wa terefone twashatse kuvugana ‘abatoza ku mpande zombi ariko ntibyadukundira.

Image

Comments are closed.