Musanze: Bamwe mu bacyekwaho kwiba inka bakazihisha mu mazu bafatanwe 6

4,025

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze iraburira abacyekwaho kwiba inka z’abaturage bakajya kuzihisha mu mazu nyuma bakazazibaga. Kuri uyu wa Gatandatu  tariki ya 25 na tariki ya 26 Nzeri abantu Barindwi  Polisi yabafatanye  inka 6. Abafashwe ni Turatsinze w’imyaka 28, Maniraguha Celestin w’imyaka 21, Turikumwenimana w’imyaka 21, Uwizeyimana Francine w’imyaka 24, Uwabareka Charles w’imyaka 34, Mugarukira Samuel w’imyaka 42 na Uwimana Felicien w’imyaka 38. Bafatiwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gacaca, mu tugari twa Gakoro na Rwasa mu midugudu  ya Nkomero na Sarasi.

Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu Karere ka Musanze, Chief Inspector of Police (CIP) Speciose Kayitesi yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu baturage wari wibwe  inka ye.

Yagize ati” Mu cyumweru gishize  umuturage amaze kutubwira ko yibwe inka ye hahise haboneka n’abandi bafite icyo kibazo ndetse banatanga amazina y’abo  bacyekaho ubwo bujura. Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru twakoze igikorwa cyo gushaka abo bantu bacyeka, twagiye gusaka mu ngo zabo.  Mu rugo rwa Uwizeyimana twahasanze inka imwe avuga ko yayirangijwe na Maniraguha Celestin akajya amuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10, kwa Turatsinze hafatiwe inka 1, kwa Turikumwenimana naho hafatiwe inka 2, kwa Uwabareka hafatiwe inka imwe  ndetse no kwa Maniraguha hari indi nka imwe.”

CIP Kayitesi avuga ko bariya bantu iyo bamaze kwiba inka  ntibazishyira mu biraro ahubwo bazishyira mu byumba by’amazu  hanyuma bakazigaburira ziba muri ibyo byumba igihe cyazagera bakazibaga. Izi nka zimaze gufatwa abaturage bahise bavuga ko ubu bujura bumaze igihe kinini ndetse ko bagiye babura inka nyinshi muri uyu murenge wa Gacaca. CIP Kayitesi yaboneho gukangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kandi bagakaza uburyo bwo kwicungira umutekano.

Yagize ati” Abaturage baracyeka abantu bagendagenda mu ngo  bashaka inka  zo kugura  bazwi ku izina ry’abasherisheri. Aba nibo bacyekwaho kugenda bagambanira inka z’abaturage zikibwa, Mugarukiye Samuel ,  Uwabareka Charles na Uwimana Felicine barashinjwa n’abaturage kuba bakorana n’abo basherisheri.
Turagira inama abaturage kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare ndetse banakaze amarondo yo kwicungira umutekano kuko ziriya nka zibwa nijoro.”

Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Musanze yaburiye abantu bose bitwikira ijoro bakajya kwiba inka z’abaturage cyangwa n’abandi bose bagenda bigira abakomisiyoneri b’inka.

Ati” Bariya bose bafatanwe inka kandi bariyemerera ko atari izabo, ndetse uriya witwa Uwizeyimana harimo uwo yari aragiriye inka ndetse nawe arabashinja ubwo bujura. Kugeza ubu ubwo amakuru yamenyekanye buriya bujura buraza gucika, abacyekwaho kuziba baraza gufatwa babibazwe mu mategeko. Icyo dusaba abaturage ni ugatangira amakuru ku gihe gusa kandi turashimira abatanze amakuru kugeza ubu.”

Bariya bafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza. Inka Ebyiri muri 6  zafashwe zahise zisubizwa bene zo mu gihe 4 zisigaye hagishakishwa bene zo.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira,  kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Comments are closed.