Abanyarwanda 14 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

5,822

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa mbere tariki ya 27 Nzeri 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 14, barimo abagabo bane, abagore bane n’abana batandatu bose bakaba bari bafungiye muri gereza ya Nyabuhikye mu karere ka Ibanda, bashinjwa kwinjira no kuba mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyamara bose bavuga ko bagiye muri icyo gihugu banyuze ku mipaka yemewe ari yo Cyanika, Gatuna na Kagitumba, bagiye mu mirimo itandukanye.

Nyirarukundo Venansia w’imyaka 34 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Rusizi Umurenge wa Nkombo na Murekatete Ernestine na we wo ku Nkombo, bagiye muri Uganda mu mwaka wa 2016 banyuze ku mupaka wa Cyanika berekeza mu karere ka Karangara aho Nyirarukundo afite abavandimwe, bakaba bari bagiye gucuruza amafi.

Bose bafashwe n’igisirikare cya Uganda ku wa 03 Nzeri 2021 bagaruka mu Rwanda, bajyanwa kuri Polisi ya Mbarara aho bafungiwe iminsi itanu nyuma bakatirwa n’urukiko gufungwa iminsi 21 kubera kwinjira no kuba muri Uganda binyuranyije n’amategeko.

Nyirarukundo agira ati “Banshinje ko nagiyeyo mu buryo butemewe kandi nanyuze ku mupaka wemewe. Nafunganywe n’abana banjye bane harimo uw’umwaka umwe. Ubuzima bwa gereza hariya buragoye, urya akawunga kanuka n’abana n’ikibazo kitoroshye.”

Nyirarukundo avuga ko asizeyo umugabo we akaba yibaza uko bazongera guhura.

Maniraguha Daniel w’imyaka 49 ukomoka mu Karere ka Kirehe yagiye muri Uganda mu mwaka wa 2013 anyuze ku mupaka wa Gatuna agiye gukorerayo imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.

Avuga ko yafashwe ataha afungirwa kuri Police ya Mbarara we n’umugore we n’abana batatu, nyuma yo gukatirwa bafungiwe muri gereza ya Nyabuhikye aho bakoreshwaga imirimo y’ubuhinzi utabishoboye agakubitwa.

Ati “Baradufashe bavuga ngo twaje mu buryo butemewe kandi nanyuze ahemewe. Muri gereza abagabo twahingaga mu mirima y’abasirikare na ho abagore bakajya kubagara uburo, twakoraga umunsi wose utabishoboye akarambya bakamukubita munsi y’ibirenge, bamwe gukandagira n’ikibazo.”

Uko bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bambuwe amafaranga yabo ndetse Munyentwari Jean Baptiste ukomoka mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Jabana, we yambuwe na Polisi ya Uganda amashilingi 2,800,000.

Bakigera Kagitumba bose bapimwe Covid-19 basanga ntawe uyifite, bakaba boherejwe mu ishuri rya IPRC Nyagatare mbere yo gusubizwa mu mirayngo yabo.

(Src:Kigalitoday)

Comments are closed.