Nyamasheke: Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yasenye ibyumba by’amashuri.

4,271
Ibisenge by’ibyumba bitatu by’amashuri mu Karere ka Nyamasheke byaraye bitwaye n’imvura nyinshi yari ivazemo n’umuyaga yaraye iguye kuri uyu wa kabiri .

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 28 Nzeli 2021 mu Karere ka Nyamasheke haraye haguye imvura nyinshi yari ivanzemo n’umuyaga udasanzwe yaraye yangije ibitari bike harimo n’ibisenge by’ibyumba 3 by’amashuri ku Rwunge rw’Amashuri rwa Remera A (GS Remera A).

Ibi  byumba bitatu by’ishuri byasenyutse, ni bimwe mu byari byitezweho kuzigirwamo mu mwaka w’amashuri  2021-2022,  n’abanyeshuri biteguraga kwiga amasomo ajyanye n’ubumenyi ngiro (TVET ).

Usibye ibyo byumba kandi hanasenyutse igikoni na icyumba cyigirwamo n’abimenyereza umwuga(Workshop).

Umwarimu wigisha kuri iki kigo utifuje ko umwirondoro we utangazwa, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko iyi mvura nyinshi ivanzemo n’umuyaga yatangiye kugwa mu masaha ya saa Kumi  z’umugoroba.

Yagize ati “Ni insina zangiritse n’amabati amwe na mwe y’abantu gusa kugeza ubu ntiharamenyekana nyirizina ayangiritse uko angana.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Remera A ( G. S Remera .A), Hakizimana Emmanuel, yavuzeko batunguwe n’uburyo iyo mvura yasenye ibyo byumba by’amashuri.

Yagize ati Haje umuyaga udasanzwe udusakamburira ibyumba bitatu bya TVET byari kuzigirwamo mu mwaka w’amashuri 2021-2022, igikoni twari tutaruzuza na work shop Twari tutarasakara.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere giherutse gutangaza ko imvura izagwa mu muhindo wa 2021, ari nk’isanzwe igwa mu gihe cy’ umuhindo  uretse mu majyepfo y’ Intara y’Uburengerazuba, mu gice cy’amayaga. Mu turere twa Bugesera,  Kirehe na Ngoma hateganyijwe imvura izagabanuka ku isanzwe igwa mu muhindo.

Comments are closed.