Umuteramakofi Pacquiao yasezeye muri uwo mukino avuga ko agiye guhatanira kuyobora igihugu

4,677
Manny Pacquiao raises his hands during a national convention of his PDP-Laban party in Quezon city, Philippines, on September 19, 2021.
Umuteramakofi bwana Manny Pacquiao yasezeye ku mugaragaro mu mukino wa Box avuga ko agiye guhatanira kuzayobora igihugu cya Phillippines

Bwana Manny Pacquiao uzwi cyane mu mukino w’iteramakofi ukomoka mu gihugu cya Philippines yasezeye ku mugaragaro muri uwo mukino atangaza ko agiye kuzahatanira umwanya wo kuyobora igihugu cya Philippines mu mwaka wa 2022.

Bwana Manny Pacquiao yavuze ko ari kimwe mu byemezo bikomeye yafashe, ashimira cyane abakunzi be ndetse n’abaturage bo mu gihugu cye cya Philippines, yagize ati:”Ni umwe mu myanzuro ikomeye nafashe, byari bigoye kuko hari benshi bangiriye inama yo kudasezera kuko nari ngifite imbaraga, ariko nta kundi, ubuzima ni umwanzuro, sinzajya kure y’abakunzi”

Bwana Pacuiao w’imyaka 42 y’amavuko, yari amaze imyaka igera kuri 26 ari muri uwo mukino w’iteramakofi, akina imikino 72 atsindamo 62 yose, atsindwamo umunani mu gihe indi mikino ibiri yaguye miswi n’abo barwanaga.

Muri icyo gihe cyose yari amaze muri uwo mukino, yegukanye imidari 12 ku rwego rw’isi, akaba ari nawe wari ufite agahigo kugeza ubu ko kuba umurwanyi wegukanye ibihembo umunani bu byiciro bitandukanye.

Manny Pacquiao retires from boxing to chase Philippine presidency | Boxing  News | Al Jazeera
Pacquiao ni umwe mu bakinnyi b’umukino w’iteramakofi banditse amateka adasanzwe anegukana imidali myinshi.

Mu mikino 62 yatsinze, Bwana Pacquiao yayitsinzemo KO. Bwana Pacquiao asezeye muri uno mukino nyuma yo gutsindwa kuri uyu wa 21 Ukwezi kwa munani uno mwaka atsindwa n’umunya Cuba witwa Yordenise Ugas.

Yashimiye abantu bose bamushyigikiye, avuga ko aribo batumye aba uwo ariwe.

Pacquiao yakomeje avuga ko yifuza kuziyamamariza kuyobora kino gihugu cya Philippines mu mwaka wa 2022 kandi ko yizeye neza ko abaurage bazamuhundagazaho amajwi kuko bamukunda cyane kandi akaba abafitiye gahunda nziza z’iterambere.

Manny Pacquiao to run for Philippines′ president in 2022 | News | DW |  20.09.2021

Comments are closed.