Umunyamakuru yasabye imbabazi ku bw’amafoto y’ubwambure bwe, yikoma uwari umukunzi we

5,498
Umunyamakuru yasabye imbabazi ku bw’amafoto y’ubwambure bwe, yikoma uwari umukunzi we

Baravuga ngo urukundo ni nk’intambara, biroroshye kurutangira ariko bikagora kurusoza, ni kenshi iyo abantu bashwanye bamwe bibagora kwakira gutandukana, ibi nibyo bishobora kuba byarabaye kuri Anne Nakawombe uzwi nka Annie Nixon, umunyamakuru wa NTV Uganda kubera amafoto ye yambaye ubusa yagiye hanze, akaba yifatiye ku gahanga uwari umukunzi we, Edgar Luvusi.

Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze amafoto y’ubwambure bwa Annie Nixon, umunyamakuru ukunzwe mu kiganiro ‘The Beat’ na ‘Dance Party Show’.

Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko Luvusi bahoze bakundana bakaza no kubyarana ariko bagatandukana ari we wabikoze cyane ko no mu minsi ishize yamuteye ubwoba ko azangiza ubuzima bwe, ni nyuma yo gutandukana na we.

Ati “Nari mbizi ko uwahoze ari umukunzi wanjye, se w’umuhungu wanjye, Edgar Luvusi ari we watanze amafoto yanjye yafashwe mu bihe byacu by’ibanga nsinziriye, twari tugikundana. Bigaragara ko ari igikorwa kibi cyateguwe kugira ngo yuzuze iterabwoba yari amaranye imyaka ibiri avuga ko azanyangiza kubera guhagarika urukundo rwacu bitewe n’ihohoterwa n’ubuhemu, ahitamo gukwirakwiza ayo mafoto mu nshuti ze.”

“Ndashaka gusaba imbabazi inshuti zanjye, umuryango wanjye n’abakoresha ku bw’ariya mafoto. Ndashaka no kugaragaza ko nategushywe n’ubugambanyi bwa kinyamaswa bya Edgar. Iki ntabwo ari cyo nari niteze kuri papa w’umwana wanjye, ntabwo bikwiye umubyeyi w’umwana muto wacu.”

Yakomeje avuga ko iki kibazo cyagejejwe mu buyobozi bubishinzwe kandi yizeye ko ubutabera buzatangwa kugira ngo hatazagira undi mugore uhohoterwa agakorerwa nk’ibyo yakorewe.

Comments are closed.