Nyuma y’imyaka 20, Mineduc yakuyeho icyitwaga “Promotion automatique”

4,599
Rwanda: Amashuri yongeye gutangira, kwiga bambaye agapfukamunwa, n'ibindi  bishya... - BBC News Gahuza
Bamwe mu babyeyi bashimishijwe n’umwanzuro wa ministeri y’uburezi nyuma y’aho igaruriye gahunda yo gusibiza abanyeshuri batatsinze.

Ikibazo cy’ireme ry’uburezi ni kimwe mu bibazo bihangayikishije igihugu na rubanda muri rusange. Abantu benshi bakomeje kunenga uburyo ireme ry’uburezi rihagaze, benshi bagashinja Ministeri y’uburezi uburyo ikomeza guhindagura gahunda z’uburezi.

Abakurikiranira hafi iby’uburezi, bakomeje kunenga uburyo Leta yakuyeho gahunda yo gusibiza abanyeshuri batatsinze, ikintu cyiswe Promotion automatique, ni gahunda yagaragazaga ko gusibiza umunyeshuri ubwabyo ari ikibazo, ikintu na none cyababaje aberezi kuko byatumye abanyeshuri badaha agaciro kwiga, ndetse biburamo ikintu cyo guhangana no guharanira gutsinda.

Gahunda ya promotion automatique yamaze igihe kitari gito, iremerera ababyeyi ku buryo batatinyaga kuvuga ko iyo gahunda idindiza uburezi mu Rwanda, ariko buri gihe iyo byavugwaga, ababishinzwe ntibaburaga ibisobanuro babitangaho.

Ni gahunda yamaze gukurwaho

Kuri ubu, ibyishimo ni byinshi ku babyeyi benshi nyuma yo kumva ko Leta yakuyeho icyo cyemezo, mu gutangaza amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange byabaye kuri uyu wa Mbere taliki ya 4 Ukwakira 2021.

Minisiteri y’Uburezi yemeje ko abanyeshuri bagera ku 44,176 basozaga amashuri abanza n’abandi 16,466 basozaga icyiciro rusange bakaba baratsinzwe ikizamini cya Leta batazahabwa ibigo nk’uko byari bimenyerewe gukorwa mu myaka igera kuri 20 ishize.

Iki cyemezo gishingiye ku mwanzuro w’Umwiherero wa 17 w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu wabaye tariki ya 16-19 Gashyantare 2020, wanzuye “guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (automatic promotion) hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi.”

Gahunda yo kwimura abanyeshuri mu buryo bwa rusange yemejwe mu mwaka wa 2001 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yageragezaga guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri, hagamijwe kwimakaza gahunda y’uburezi kuri bose.

Mu myaka igera kuri 20 ishize, hari bimwe mu byo iyo gahunda yafashije kuko umubare w’abata ishuri waragabanyutse cyane, hasigara ikibazo cy’uko abana benshi bagiye bavugwaho kuba barangiza n’amashuri abanza bakemererwa kwiga ayisumbuye badafite ubumenyi buhagije, bityo ireme ry’uburezi rihazaharira.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko nubwo icyemezo gishya cyafashwe gishobora kongera ibyago by’uko abanyeshuri bamwe bashobora guta ishuri hafashwe ingamba zo guhangana n’izo ngorane zizashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’inzego zose uhereye ku z’uburezi n’inzego z’ibanze.

Yagize ati: “Abangaba bo bazitabwaho ku buryo bw’umwihariko, tuzakorana n’amashuri kuko tuba dufite imibare, hariho n’amashuri uzasanga nta banyeshuri bahari bagomba gusubiramo umwaka, hakaba n’ayandi uzasanga ari benshi cyane. Bivuze ngo si ukureba gusa n’aba banyeshuri bagiye gusubiramo ahubwo ni ukureba mu kigo muri rusange ngo ikibazo ni ikihe? kuko hari n’igihe iyo tugereranyije imibare yo mu myaka yatambutse usanga atari uyu mwaka gusa ahubwo n’imyaka yabanje icyo kibazo gihari.

Birashoboka ko hari bamwe bazata amashuri nk’uko Minisitiri Dr. Valentine Uwamariya abivuga, ariko ngo ubufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze abo bana bazajya bagarurwa mu ishuri kandi bafashwe by’umwihariko bakurirwaho imbogamizi zishobora kubaca intege.

Comments are closed.