Uganda: Apotre Bunjo yasabye Prezida Museveni gutangira gutekereza uko yarekura ubutegetsi

4,486
We need a successor- Pastor tells Museveni - Daily Monitor
Apotre Bunjo, umwe mu bakozi b’Imana bakomeye muri Uganda, yasabye Prezida Museveni gutangira gutekereza ukuntu yarekura ubutegetsi.

Pasiteri witwa John Bunjo wo mu rusengero rwitwa Christian Restoration Ministries International yasabye Perezida Yoweri Museveni ‘‘gushyiraho uzamusimbura ku butegetsi kuko bikwiye”

Yabivugiye mu masengesho yo gusangira yateguwe n’ihuriro ry’abageze mu zabukuru mu Karere ka Mbale, Pasiteri Bunjo yavuze ko imyaka 40 Perezida Museveni asatira ari ku butegetsi muri Uganda ari igihe Bibiliya ivuga ko “ari icyo kurekura” bityo ko akwiye gutekereza uko ava ku butegetsi.

Ati “Ni igihe cyo kurekura ku bakuze, hakajyaho ikiragano gishya” Yongeraho ati “Buriya hari abamwihishamo “mafias” bagafata uruhande rumwe abandi bagafata urundi, ngo bagumeho (ku butegetsi)”

Pasiteri Bunjo akomeza agira ati “Dukeneye umusimbira – Umusimbura ntabwo azasubiza igihugu inyuma.”

Yabwiye abari muri ayo masengesho mu mujyi wa Mbale ati “Niyo mpamvu umurimo wari kuzahabwa abana bacu uhabwa undi kubera ko ari Umuyobozi. Kugira ngo dutere imbere, tugomba kunga ubumwe kubera impamvu. Tugomba kurwanya irondamoko.”

Undi witabiriye ayo masengesho ni Rev. Canon Titus Nelson Kutosi, ukuriye ihuriro ry’Amadini, wasabye ko Abatuye Uganda bagomba guharanira gukunda igihugu cyabo.

Ati “Dukwiye kwita ku mibereho myiza y’abaturage bacu, kandi tukemera kubazwa inshingano. Ikibazo gihari ni ukuba twarabaye ba terera iyo nyuma tukegeka ibibazo ku bayobozi, tugomba gufasha abaturage bacu bakamenya gukunda igihugu.”

Rev. Kutosi yamaganye irondamoko avuga ko hakwiye kubaho ubuyobozi budaheza kugira ngo irondakerere ricike.

Depite witwa Violet Kabasindi Kiberu uhagarariye Akarere ka Hoima akaba yari intumwa ya Visi Perezida, Jessica Alupo yavuze ko hari urugaga rw’abikorera bityo hakaba harebwa uko ibibazo bibonerwa ibisubizo.

Ati “Abantu bakwiye gushira agahinda kandi tukarwanya ikenewabo n’irondakerere.”

Perezida Yoweri Museveni, afite imyaka 77 yageze ku butegetsi mu 1986, amaze gutsinda amatora muri manda 5, iya nyuma yayitsindiye muri 2021 izamufasha kumara imyaka 40 ku butegetsi.

Comments are closed.