Ruhango: Abantu 5 bo mu muryango bafashwe n’indwara imeze nk’ibisazi

4,866
Kwibuka30
Ruhango: Umurenge wa Ruhango muri gahunda idasanzwe yiswe”Quick Service  delivery week” – Intyoza
Abantu batanu bo mu muryango umwe, bose bo mu Karere ka Ruhango bafashwe n’indwara idasanzwe ku buryo bamwe mu baturanyi bakeka ko yaba ari amarozi.

Mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Ruhango mu Kagali ka Mbuye, hari umuryango w’abantu bagera kuri batanu harimo n’ababyeyi babo bafashwe n’indwara idasanzwe, hari amakuru ava mu baturanyi avuga ko bashobora kuba barwaye indwara z’ibisazi.

Uwo muryango ni uwa Bwana Rucamubyago Emmanuel, afatirwa rimwe n’umugore we, ndetse n’abana babo bose uo ari batatu.

Umuturanyi wabo witwa Mugisha yabwiye umunyamakuru wa Indorerwamo.com ko ari ibintu bishobora kuba byaratangiye kuwa kabiri w’icyumweru gishize, yagize ati:”Byatangiye kuwa kabiri w’icyumweru gishize, habanje gufatwa umwe, tukabibona, yari ameze nk’umusazi, nyuma abandi bo muri uwo muryango nabo baje gufatwa”

Bwana Mugisha Emmanuel yakomeje avuga ko uwo muryango wagerageje no kujya gusengera ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe kugira ngo basengerwe ariko ntibyagira icyo bitanga, ahubwo birinda bigera kuwa gatanu bose barafashwe, ati:”…barara baboroga ijoro n’amanywa, icyakora nta mahane bagira nta n’uwo banduranya, gusa urusaku rw’imiborogo yabo iteye impungenge mu gace…

Kwibuka30

Hari undi muturanyi w’uno muryango utunga agatoki mushiki wa Rucamubyago ko ariwe ashobora kuba yarahumanije uwo muryango akawuteza ibishitani.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine nawe yemeje iby’aya makuru, yagize ati:”Nibyo koko ayo makuru turayazi, kandi twarayamenye, twagerageje kubafasha ndetse twohereza umwe tuzi ko yari asanzwe arwaye ku kigo nderabuzima cya Mbuye kugira ngo akurikiranwe, ariko icyadutangaje twesse kugeza, ni uko umuryango wose wafashwe”

RUHANGO :  BAHWITURIRWA GUKORERA MU MASIBO MU GUSIGASIRA UBUZIMA BWABO
Visi meya yasabye abaturage kudakuka umutima no kuba babakiriye mu gihe batari bavuzwa.

Visi meya yakomeje asaba abaturage ndetse n’abaturanyi b’uyu muryango kudakuka umutima no kuba bihanganiye uno muryango mu gihe hakirimo gushakishwa uburyo bajyanwa kuvuzwa.

Comments are closed.