Muhanga: Abakobwa batewe inda biteza izindi kugira ngo bakomeze guhabwa indezo

5,152
Kwibuka30
Impamvu umugore utwite agomba kwipimisha inshuro 4 – IMVAHONSHYA

Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo incuro zirenze imwe bavuga ko nta mahitamo bari bafite, ngo bashakaga kubona indezo bagenerwa n’ababateye iza mbere. Bityo hari impuguke n’abashakashatsi basanga ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikwiye kureberwa mu mpande zitandukanye.

Ibi babihera ku buhamya bwa bamwe mu baterwa inda nk’izo incuro zirenze imwe bavuga ko ibyo bibabaho bagira ngo barebe ko bakomeza guhabwa indezo.
Mukamana Clarisse ni umwe muri abo, Ku myaka 27, ubu ari hafi no kubyara umwana wa kane, kuko uwa mbere yamubyaranye na se wabo ku myaka 16.

Abarizwa mu murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga. Nyuma yo kubyarira iwabo incuro eshatu, ubu byabaye ngombwa ko ahava akajya gucumbika mu kizu kidakingwa aho umukire yamubwiye ngo azajye amucungira urutoki.

Clarisse avuga ko iwabo batashoboye kwihanganira ko akomeza kuhabyarira. Ibyamubayeho byose abishinja se wabo kuko ari we wamuteye inda ya mbere afite imyaka 20 maze bikagirwa ibanga ngo umuryango utiyandarika.

Kwibuka30

Clarisse yagize ati:« Kuva data wacu yantera inda ya mbere muri 2010, natangiye guhangayika. Yahise yigira i Kigali, mbyara adahari, binsaba kwita ku mwana njyenyine. » 

Akomeza avuga ko yageze aho abura ubushobozi, bityo abasore n’abagabo bakajya bamushukashukisha intica ntikize y’amafaranga ngo bakore imibonano mpuzabitsina, maze na we akayemera kugira ngo abone indezo y’uwo mwana. Ati « Ni muri ubwo buryo nabyaye umwana wa kabiri ndetse n’uwa gatatu mbitewe no kuvuga ngo ndashaka indezo».

Sibomana Ignace, umuturanyi w’umuryango wa Clarisse avuga ko Clarisse yari asanzwe aari umwana witonda ko yaba yarabitewe n’uko atigeze afashwa n’abamuteye izo nda, ndetse n’umuryango ukaba utarihanganiye kubana nawe mu gihe yari amaze guterwa inda.

(Src:Umuryango)

Comments are closed.