Umukecuru w’imyaka 70 wari warabuze urubyaro yibarutse imfura ye

9,609
Umukecuru w’imyaka 70 y’amavuko wo mu gihugu cy’Ubuhinde wari warabuze urubyaro kera kabaye yibarutse imfura ye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Umukecuru witwa RABARI JUVUMBEN ufite imyaka 70 y’amavuko ukomoka ahitwa Gurujat mu gihugu cy’ubuhinde yaraye yibarutse imfura ye y’umuhungu nyuma y’aho amariye imyaka irenga 45 yarabuze urubyaro, ni inkuru iri ku mitwe y’ibinyamakuru byinshi byo muri icyo gihugu cy’Ubuhinde kimaze gukataza mu ikoranabuhanga n’ubuvuzi bugezweho.

Ubu we n’umugabo umuruta imyaka itanu bari mu byishimo bidasanzwe, indiatoday dukesha iyi nkuru, yavuganye n’uyu mukambwe witwa Malhdari w’imyaka 75, yagize ati:”Ni ibyishimo tutabona uko tuvuga, byandenze, Imana yonyine ishimwe ku bw’imirimo yayo”

Uyu mukecuru yabyaye hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka IVF rifasha ababyeyi bafite ibibazo byo kudasama, agategurwa ku buryo amagi atanga umwana aboneka.

Comments are closed.