Mico the best yibarutse imfura ye nyuma y’amezi ane gusa ashyingiwe

6,395
Umuhanzi Mico The Best n’umufasha we...

Nkiko Turatsinze Prosper benshi bazi nka Mico The Best,uri mu bahanzi batangiye umuziki mu mwaduko wawo akora injyana by’umwihariko ya Afrobeat n’umugore we Ngwinondebe Clarisse bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko bibarutse imfura yabo y’umuhungu.

Uyu muhanzi yatangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko uyu mwana w’umuhungu yavukiye mu Bitaro byo kwa Nyirinkwaya ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022.

Uyu muhanzi avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we n’umuryango we. Kandi ko umwana ari icyungo akaba icyuzuzo mu muryango.

Ati “Biranshimishije urabyumva! Ni umugisha, ni urwunguko kandi buriya umwana ni icyungo hagati y’umuryango. Ni ikintu cyiza, urumva mu ba mutakiri babiri haba hajemo undi muntu kandi umuryango uba wungutse. Ntekereza ko umwana ni umuntu umuntu wese yifuza.”

Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse barushinze tariki 26 Nzeri 2021 bubera muri Kigali ahitwa Heaven Garden. Habanje imihango yo gusaba no gukwa hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana.

Ku wa 19 Kanama 2021 ni bwo Mico The Best yasezeranye imbere y’amategeko na Ngwinundebe Clarisse biyemeza kubana akaramata.

Mico The Best yavuze ko umwana we ‘azanye’ n’indirimbo nshya agiye gushyira hanze mu minsi ya vuba
Mico The Best washyize imbere injyana ya Afrobeat, yavuze ko umwana ari icyungo mu muryango

Comments are closed.