Amashusho y’indirimbo “WHY” ya THEBEN yakoranye na Diamond yagiye hanze.

5,436
Kwibuka30

Nyuma y’igihe kiri munsi y’iminsi ibiri indirimbo WHY ya The Ben na Diamond igiye hanze, uyu munsi amashusho yayo nayo yagiye hanze.

Nyuma y’aho ku munsi w’ejo kuwa mbere taliki ya 3 Mutarama 2022 umuhanzi The ben ashyize hanze indirmbo ye yitwa WHY yakoranye n’Umuntanzaniya Diamod Platnumz, kuri uyu munsi amashusho yayo nayo amaze kujya ahagaraga.

Ni indirimbo yari yitezwe na benshi n’ubwo hari bamwe mu bahanzi ndetse n’abanyamakuru bazobereye ibya muzika bavuze ko iyo ndirimbo irimo ubuhanga buke cyane ndetse buri hafi ya ntabwo.

Umuhanzi PAROLE Patrick uzwi nka UMUKAPO akaba akorera radio FINE FM, ku rukuta rwe rwa facebook, ndetse no kuri za status ze zo kuri whatsapp, yagize ati:”Iyi ndirimbo irantunguye, ntihwanye n’uburyo nayitekerezaga mbere y’uko isohoka”

Kwibuka30

Si uwo gusa, hari abandi benshi bakomeje kuvuga ko iyo ndirimbo itanogeye amatwi y’abari bayitegereje, ku buryo ku munsi w’ejo hari abakomeje gushyiraho za “memes” zigaragaza ko ubukana bari bayitegerezanije ataribwo bayibonanye.

Ariko n’ubwo bimeze bityo, iyo ndirimbo ntibiyibuza kurebwa na benshi, ku buryo kugeza ubu abantu bagera kuri 682,000 bamaze kuyireba mu buryo bwa audio gusa, mu gihe abagera ku bihumbi bisaga 40 bamaze kureba amashusho yayo mu gihe ayo mashusho ataramara n’amasaha abiri.

Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe n’Umunyarwanda witwa Julien BimJizzo, amajwi akaba yarakozwe anatunganywa n’abarimo Made Beat.

Ubu iyo video ushobora kuyisanga kuri youtube channel ya The ben.

Comments are closed.