DRC: Abaturage bariye karungu bica umusirikare wa Leta bakoresheje ibibando nyuma y’uko nawe arashe umucuruzi

5,663
Imvo n'Imvano: Ibitekerezo ku mirwano ikomeje kuvugwa mu ntara ya Kivu  y'amajyepfo, DRC - BBC News Gahuza

Kuri uyu wa 03 Mutarama 2022, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, umusirikare wa Leta ya Congo yarashe umucuruzi wacururizaga  muri kiyoske hanyuma nawe urubyiruko rwo muri aka gace rumwicisha ibibando

Uyu musirikari mu ngabo z’igihugu cya Congo (FARDC)  yatumye imbaga nyamwishi ishyira mu majwi izi ngabo z’igihugu buzura umujinya mwinshi ,ngo kuko uyu mucuruzi wacururizaga  mu karere  ka Kavimvira mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo yatonganye  n‘uyu musirikari hanyuma bananiwe kumvikana, ahita amurasa aramwica hanyuma urubyiruko rumuhombokaho baramukubita kugeza nawe ahaburiye ubuzima.

Ibi ngo byabaye ahagana sa 20h40 ku muhanda wa Rubenga hafi n’ isoko rya Kilomoni muri komine ya Kavimvira.

Dominique Kalonzo, ushinzwe itumanaho mu mujyi wa Uvira, yatangarije isoko ya Rwandatribune dukesha iyi nkuru  ko uyu musirikare yatewe ubwoba nyuma yo gutongana n’uyu mucuruzi wakoreraga muri iyi Kiyosiki. Yakomeje yerekana ko muri ayo  makimbirane, uyu musirikare yarashe umucuruzi.

Gusa ubuyobozi b’uyu mujyi bwagaragaje ko uyu mucuruzi ukiri muto rwose ,yakomerekejwe n’amasasu ariko yahise ajyanwa kwa muganga mu kigo nderabuzima cyari hafi aho ari naho yaje kugwa.

Comments are closed.