Perezida Kagame yakiriye Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni

9,649

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Lt.Gen. Muhoozi Kainerugaba, kugira ngo amushyikirize ubutumwa bwa mugenzi wa Uganda ku ngingo zijyanye no kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi

Nyuma y’aho, Perezida Kagame yakiriye ku meza Gen. Muhoozi Kainerugaba, nyuma y’ibiganiro bagiranye ku mubano w’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022,nibwo Gen. Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 47 ni umuhungu w’imfura wa Perezida Museveni. Asanzwe ari n’Umujyanama we Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Muhoozi baganiriye ku mubano hagati y’u Rwanda na Uganda.

Uru ruzinduko rubonwa nk’indi ntambwe yo kugerageza kubyutsa umubano wazambye hagati y’ibihugu byombi kuva mu mwaka wa 2019 ubwo byafungaga imipaka.

Ku cyumweru gishize, Jenerali Kainerugaba yari yanditse kuri Twitter ubutumwa bushima Perezida Kagame, avuga ko “abamurwanya barimo kurwanya umuryango wanjye. Bose bakwiye kwitonda”.

Ubwo butumwa bwakurikiwe n’urugendo ku wa mbere rwa Adonia Ayebare, ambasaderi wa Uganda mu muryango w’abibumbye (ONU/UN), byatangajwe ko yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Museveni.

Icyo gihe, umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo yavuze ko ari “byiza kubona ibiganiro bikomeza ku nzego zose, ariko inama n’inzinduko z’intumwa ntibyagejeje ku musaruro ufatika ku ruhande rwa Uganda”.

U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira no gutera inkunga abafite umugambi wo gutera u Rwanda no gutoteza Abanyarwanda baba muri Uganda ibafunga bazira ubusa. Uganda ishinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y’ibikorwa bihungabanya umutekano wayo no kwinjirira inzego z’umutekano zayo.

Comments are closed.