Nyagatare: Polisi yagaruje moto yari yibwe umuturage

7,427
Kwibuka30

Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe Kubwimana Eric ucyekwaho kwiba moto ya Mushimiyimana Patrick, afatirwa mu mudugudu wa Rukiri , akagari ka Kabeza murenge wa Rwimiyaga.

Kwibuka30

Kubwimana yatawe muri yombi kuri kuwa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdoun Twizeyimana yavuze ko Kubwimana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati ”Kuwa Gatatu tariki ya 19 Mutarama Mushimiyimana amaze kubura moto ye yaje kubibwira Polisi itangira iperereza. Bamwe mu baturage bavuze ko babonye Kubwimana afite moto kandi basanzwe bamuziho ubujura, abapolisi bahise bamukurikirana baramufata.”

Kubwimana amaze gufatanwa iyo moto yemeye ko koko yayibye.

Yavuze ko tariki ya 19 Mutarama 2022, ku mugoroba, yanyuze ahantu mu mudugudu wa Bugaragara, mu kagari ka Gacundezi aho abamotari baparika moto bari mu nzu, akuramo imwe agenda ayisunika arayijyana. Yavuze ko yari ayijyaniye  umuntu bakayikuramo ibyuma bakabishyira mu yindi moto.

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru harimo n’uwo yari agiye kuyizanira ngo ayimukuriremo ibyuma ndetse na Mushimiyimana wamaze kubura moto akihutira gutanga amakuru.

Kubwimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Comments are closed.