Ruhango: Bwana Niyomigabo yishe mugenzi we akoresheje taburete

7,233
RIB yafunze Gitifu w'Umurenge wa Cyeru - Kigali Today

Umugabo witwa Niyomugabo yishe mugenzi we akoresheje taburete nyuma y’uko amwimye inzoga.

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo witwa NIYOMUGABO Francois wishe mugenzi we witwa Mbanzabigwi Jean Claude uri mu kigero cy’imyaka 44 amwica amutikuye taburete mu mutwe.

Amakuru dukesha bamwe mu bari aho byabereye aravuga ko Bwana NIYOMUGABO Francois yaje abasanga aho bari bicaye, maze asaba MBANZABIGWI inzoga y’urwagwa, undi aramuhakanira, ako kanya NIYOMUGABO afata taburete ayimutikura mu mutwe undi ahita agwa igihumure, yagize ati:”Dore uno mugabo yaje adusanga aho twari twicaye, maze abwira Mbazabigwi ngo amusomye, undi aranga amubwira ko batari bafitanye gahunda, akimubwira atyo nabonye atoye kano gataburete, akamutikura mu mutwe undi ahita agwa aho maze twihutira kumujyana kwa muganga ari naho yaguye”

Aya makuru yemejwe na Gitifu w’Umurenge wa Mwendo aho bombi bari batuye, Bwana Muhire Floribert, yagize ati:”Nibyo koko ayo makuru niyo, byabaye uyu munsi rwose, ngo uwo mugabo witwa NIYOMUGABO yasabye mugenzi we inzoga, asanga ntayo afite maze amukubita taburete mu mutwe, ni urugomo rwose”

Gitifu yakomeje avuga ko nyakwigendera yabanje kujyanwa mu bitaro by’i Gitwe, agezeyo abaganga basanze bikomeye banzura ko agomba koherezwa mu bitaro bya CHUB mu Karere Huye, ari naho yaguye.

Umuyobozi nshingwabikorwa yasabye abaturage kwirinda urugomo n’umujinya wa hato na hato kuko birangira habaye ibibazo.

Amakuru dufite aravuga ko ukekwaho ubwo bwicanyi yabaye acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB iherereye mu Karere ka Ruhango, mu gihe umurambo wa nyakwigendera uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya CHUB i Huye mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyamwihe.

Comments are closed.