DRC: Ingabo za Congo ziri kwifashishije FDLR mu guhashya M23

9,191
Sever FDLR economic lifelines - rights group | The New Times | Rwanda

Biravugwa ko ingabo za FARDC zifashishije ingabo z’umutwe wa FDLR ziwuha imbunda n’imyambaro ngo zibafashe gutsimbura no guhashya ingabo z’umutwe wa M23

Umuvugizi wa M23 Willy Ngoma atangaza ko  ibirindiro byabo byagoswe n’umutwe w’abarwanyi ba FDLR, bayobowe na Brig Gen Ruhinda.

Ati “Ingabo za Congo zahaye FDLR intwaro zikomeye mu bice bya Masisi. Ni abarwanyi bagera ku 1000 bambaye impuzankano ya FARDC. Bagose ibirindiro byacu hafi ya Pariki y’Igihugu ya Virunga.

Uyu Brig Gen Ruhinda asanzwe ayobora umutwe udasanzwe w’ingabo za FDLR CRAP bivugwa ko yitabajwe kubw’amasezerano umutwe wa FDLR wagiranye na FARDC ubwo iheruka kugota ibirindiro bya Gen Nzabamwita Kalume biri i Maginga muri Teritwari ya Rutshuru.

Si ubwa mbere FARDC yitabaza umutwe wa FDLR mu guhangana na M23 kuko no mu mwaka 2013 ubwo M23 yasubizwaga inyuma , Uyu Ruhinda wari ufite ipeti rya Colonel icyo gihe we n’abarwanyi be bahawe intwaro n’impuzankano bakajya gufasha ingabo  kurwanya uyu mutwe.

Brigadier Gen. Ruhinda

Comments are closed.