Muhanga: Umweyo udasanzwe mu Karere Karere ka Muhanga wahitanye abakozi b’Akarere barenga 14

28,195

Amakosa menshi harimo n’ajyanye n’akazi mu bakozi bo mu karere ka Muhanga yatumye abarenga 14 basabwa kwandika basezera mu mirimo bari bashinzwe.

Ibyo byabereye mu nama idasanzwe kandi ikomeye yabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya 29 Mutarama ku masaha y’ikigoroba mu cyumba cy’inama y’Akarere, iyobowe na Mayor w’Akarere ka Muhanga Madame KAYITESI JACQUELINE aho yari ifite na Guverineri w’iyo ntara nk’umutumirwa muri iyo nama GASANA EMMANUEL.

Ni inama yagaragayemo amagambo akakaye kandi akomeye ku buryo yanafatiwemo imyanzuro ikomeye ku rwego rw’Akarere. Meya yabanje kwibutsa ko ari inama idasanzwe kandi igiye kuvuga ku buzima bwimbitse bw’Akarere ka Muhanga akaba ari nayo mpamvu Guverineri yayitumiwemo. Meya Jacqueline yakoneje anenga imikorere mibi. Meya yavuze ko hari abakozi b’Akarere bakingira ikibaba bamwe mu baturage mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’amabuye y’agaciro muri ako Karere, ndetse ko harimo benshi mu bakozi b’Akarere bijanditse muri ubwo bucuruzi. Ku ikubitiro ibyo byahise bifata Umuyobozi mukuri wa DASSO bwana EUGENE MUGENGANA utigeze abihakana, ako kanya ahita areguzwa.

Ni inama idasanzwe yitabiriwe n’abakozi bose b’Akarere ka Muhanga

Mu mvugo zikakaye zirimo agahinda n’umubabaro, Meya Jacqueline yasabye Abakozi ba DASSO barimo imyenda muri za SACCO banze kwishyura ko bakwihutira kuyishyura bitaba ibyo bagashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha, yakomeje ashinja bamwe mu bakozi bari aho ngaho ko aribo batuma Akarere katesa imihigo ku rugero rwifuzwa ahubwo bakirukira mu buterenganya n’ubucakura bwo gushaka amafranga gusa, yagize ati:”…njya mbona mwirirwa musinyisha inyandiko za ordres de mission ngo murashaka kujya mu butumwa budahari kandi ari udufaranga mushaka kwirira gusa, nta soni??!! Ubwo murabona mutadukoresha nabi? Twese turi hano ku nyungu z’umuturage dukorera, si ku nyungu z’umuntu ku giti cye…” Mu mutuzo mwinshi cyane wari mu cyumba cy’inama, nkaho bemeranywaga n’ibyo Meya yababwiraga, yakomeje ababwira koo bateshutse ku nshingano zo gukorera abaturage kandi aribyo bashinzwe.

Abakozi bari batuje bameze nk’abafite ikimwaro kuko muri iyo nama hatangarijwe byinshi batari bazi ko Meya azi

Ni inama yarangiye ahagana saa tatu z’ijoro, maze MEYA amera nk’uri kuganiriza Guverineri, nyuma hazanwa inyandiko, maze bagenda bazihabwa ngo basinye ko beguye mu kazi, abegujwe ni benshi cyane, harimo ba Gitifu b’Imirenge itandatu yo mu Karere ka Muhanga ariyo: Nyamabuye, Kabacuzi, Rugendabari, Nyabinyoni, Shyogwe, na Nyarusange. Usibye abo ngabo, hari n’abandi bari bashinzwe amwe mu mashami yo mu Karere begujwe, abo nI nka: Ushinzwe itumanaho ry’Akarere, ushinzwe Imihanda, Ushinzwe ishiramari mu Karere, Ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere, ushinzwe Ubuhinzi mu Karere, Ushinzwe umutungo Kamere, Ushinzwe ibidukikije, n’ushinzwe amashuri ku rwego rw’Akarere, hari n’undi tutaramenya neza ko yacitse ntiyitabira iyo nama nyuma y’aho amenyeye ko ari bari buze kweguzwa, ariko amakuru dufite nuko nawe umweyo utari bumusige.

Amakuru agera mu gutwi kw’imoso ku kinyamakuru indorerwamo.com, aravuga ko uno mweyo ushobora kwerekezwa no mu Karere ka Nyanza, kamwe mu Turere dukora nabi kandi mu maso ya guverineri kuko ari naho ikicaro cye giherereye.

Comments are closed.