Huye:Mu kagali ka Buhoro umukecuru w’imyaka 65 abaturanyi bamubwiye ko bazamutema none yaheze mu nzu

16,184
Kwibuka30

Mu kagali ka Buhoro,umurenge wa Karama ho mu Karere ka Huye umukecuru w’imyaka irenga 65 ntagisohoka nyuma yaho abaturanyi be bamubwiriye ko bazamutema.

Uyu mu kecuru ugeze muzabukuru utuye mu kagali ka Buhoro mu mudugudu wa Nyamapfunda ho mu murenge wa Karama,umwe mu mirenge igize akarere ka Huye ukaba uhana imbibi na karere ka Nyaruguru ntagisohoka mu nzu bitewe nuko abo baturanye bamubwiye ko bazamutema nibamuca iryera none akaba atagisohok mu nzu.

Aganira n’Indorerwamo yavuzeko ubuzima bwe busa nubwahagaze kuko nta mutekano agifite kugeza naho atagisohoka munzu ngo ajye no gushaka ibyo kurya cyangwa kwahirira namatungo ko ahubwo byose bikorwa n’akuzukuru ke kagahungu babana.

Kwibuka30

Uyu mukecuru witwa Mukamparaye Odette avugako abaturanyi be barimo uwitwa Mukantwari na Mukandinda hakiyongeraho n’uwitwa Benderi ndetse n’undi witwa Muhawe bose babana munzu imwe bamubujije amahwemo byumwihariko uyu mukobwa witwa Muhawe doreko ngo we arinawe umuhigisha uruhindu ndetse akaba yaranamubwiyeko namufata azamutema.

Yagize ati”Ntamahoro ntayo aba baturanyi baranzigirije singisohoka mu nzu noneho banambwiyeko nibamfata bazantema kandi ntacyo nabatwaye ,mbona ari urwango bamfitiye bashobora kuba bampoara ko mbarusha gukora.”

Abajijwe niba yarabibwiye ubuyobozi yasubije ko yishinganishije ariko uwitwa Muhawe ngo yaramwirukankanye ashaka ngo ku mwica arinabwo yituye hasi avunika ivi kubwimana ntiyamushyikira ariko ubuyobozi ntibwagira icyo bubikoraho.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyamapfunda Domina Mukabutera aho iyi miryango ituye yemeje aya makuru anavugako ikibazo cye bacyimenye kandi ko bakomeje kugikurikirana kugirango abone umutekano nkabandi.

Kurundi ruhande ariko Umuyobozi wa Kagali ka Buhoro Munyentore Frederic yabwiye Indorerwamo ko uyu mukobwa bamubwiyeko yarwaye abadayimoni bakaba barikumusengera gusa akanvugako banze kumujyana kwa muganga kuko ngo yarozwe.

Abajijwe ibyumutekano w’uyu mukecuru yagize ati”Turacyakurikirana ibyiki kibazo kuko batubwiyeko bari kuvuza uwatezaga umutekano muke.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.