Kigali: Barindwi bafatanywe ibicuruzwa bya magendu babirengejeho amatafari mu modoka

7,999

Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura imitangire ya serivisi n’amahame muri Polisi ryafashe abantu barindwi bakurikiranweho ubucuruzi bwa  magendu n’ibindi bitemewe.

Bafashwe kuri  uyu wa kabiri tariki ya 15 Gashyantare bafatirwa mu Karere ka Nyarugenge aho ibyo bicuruzwa bari bagiye kubizana  babivanye mu Karere ka Muhanga.

Uko ari barindwi bafatanwe imifuka 25 y’imyenda ya caguwa harimo n’ibitenge n’amakarito 5 arimo amavuta yangiza uruhu n’amakarito 5 arimo amata y’ifu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Polisi yakiriye amakuru avuga ko Munyaneza Alfred na Nshimiyimana Jean Marie Vianney barimo guhamagara abanyonzi babiri batwaye  iyo myenda ya magendu. Iyo myenda ntago yagombaga kunyura mu nzira nyabagendwa  Gitikinyoni-Nyabugogo kugira ngo badafatwa. Abapolisi baje kumenya amakuru barakurikirana bafata  ba banyonzi babiri ,Sindayigaya  na Habagusenga.”

CP Kabera yakomeje avuga ko bariya banyonzi bivugira ko imyenda bayivanye hafi ya Nyabarongo bayihawe na Nteziryayo wari uyifite mu modoka ya FUSO.

 Nteziryayo yahamagawe n’abo banyonzi yari yahaye akazi , abapolisi bahise bamufata ajya kubereka  aho yari yasize ikamyo harimo iyo caguwa itwikirijwe n’amatafari mu rwego rwo kuyihisha, ni mu gihe Uwimana Adelphine na Mpanuwumva Valens Bafashwe bicaye muri ya kamyo.

Indi modoka RAC 825 V yafatiwe mu bikorwa bya Polisi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko yari iya ba nyiri caguwa ikaba yagendaga imbere yabo mu rwego rwo kubaburira igihe baba hari aho babonye inzego z’ umutekano mu muhanda.

CP Kabera yaburiye abakora ibi byaha ko Polisi itazihanganira uzajya mu  bikorwa binyuranije n’amategeko kandi uzajya abifatirwamo azajya  ashyikirizwa ubutabera.

Yashimiye abaturage batanze amakuru abakangurira gukomeza ubufatanye batangira amakuru ku gihe hakumirwa ibyaha bitaraba.

Abafashwe ndetse n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.


Comments are closed.