Brezil: imibare y’abishwe n’inkangu igeze ku bantu 110, naho 134 baburiwe irengero

7,267

Imibare y’abamaze kwicwa n’inkangu n’imyuzure byaturutse ku musozi wo mu mjyi wa Petropolis muri Brezil yazamutse igera ku bantu 110, mu gihe ubuyobozi butangaza ko imibare ishobora gukomeza gutumbagira kuko hari abarenga 130 bataraboneka.

Guverineri wa Rio de Janeiro yatangaje ibi ejo kuwa kane, amasaha make polisi itangaje ko abantu 134 bakiburiwe irengero, abenshi bakaba bahangayitse ko ababuze baba baraheze mu byondo.

Abarokotse bari kugerageza gucukura mu byondo bashaka inshuti zabo, mu gihe imisozi nayo ikomeje gutenguka. Ejo nabwo habaye inkangu yoroheje ibangamira ibikorwa by’ubutabazi ariko ntawe yakomerekeje.

Rosilene yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko inshuti ye yabashije kurokoka, ndetse ko abifata nk’igitangaza.

Yagize ati”Biteye agahinda kubona abantu basaba ubufasha ariko nta buryo bwo kububaha. Nta buryo buhari bwo kugira icyo wakora”.

Comments are closed.