Huye: Umuhungu wigaga muri UR-Huye bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye

9,145
Yagerageje kwiyahura Imana ikinga akaboko - Kigali Today

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko, wigaga mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Huye, bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye, bikaba bikekwa ko yiyahuye.

Uyu musore yasanzwe mu mugozi yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2022 aho yari atuye Mugudugudu w’ Agasengasenge, Akagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tuma mu Karere ka Huye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital yemeje aya makuru gusa ngo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitari Bikuru bya Kaminuza bya CHUB kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

Bamwe mu banyeshuri babaga mu gipangu cyabagamo nyakwigendera, batangaje ko muri iryo joro, bariho baganira bari mu cyumba, akaza kwinyabya hanze gato, nyuma bagiye kureba mu bwogero basanga amanitse mu mugozi w’inzitaramibu, yapfuye.

Hari n’andi makuru avuga ko uyu musore yari afite umukobwa akunda ariko undi akamubeshyabeshya ahubwo akikundira abandi basore bikaba bikekwa ko ari byo byatumye yiyambura ubuzima ngo kuko bari bamaze kuvugana.

(Src:Umuseke.com)

Comments are closed.