RGB yateye utwatsi ibyifuzo by’abasabaga GITWAZA kwegura ku buyobozi bwa Zion Temple

11,740
Kwibuka30
Apôtre Gitwaza yahanuye ko Afurika izaba igihugu kimwe, asaba abari hanze  (...) - Bwiza.com

Urwego rw’igihugu rw’igihugu rshinzwe imiyoborere rwateye utwatsi ibyifuzo bya bamwe mu batangiranye umurimo na Dr Apotre Gitwaza basabaga ko yegura ku buyobozi bw’itorero Zion Temple.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, rwateye utwatsi ibyifuzo bya ba bishop batandatu bavugaga ko bafatanyije na Apôtre Paul Gitwaza gushinga itorero rya Zion Temple bamusaba kwegura ku nshingano zo kuriyobora.

Mu ibaruwa bari banditse aba bagabo barimo Claude DJessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kakimunu bari bagaragaje ko Gitwaza arangwa n’imiyoborere mibi yuzuye guhonyora amategeko bityo ko bamuhagaritse ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Zion Temple Celebration Center.

Uru rwandiko bari bahaye kopi RGB, banamenyesha Umukuru w’Igihugu na Minisitiri w’intebe.

Amakuru dukesha igihe.com avuga ko RGB yabasubije mu ibaruwa yabandikiye ku wa 18 Gashyantare 2022 igashyirwaho umukono na Dr Usta Kayitesi uyiyobora.

Kwibuka30

Igira iti “Icyemezo mwafashe nta shingiro gifite kuko mutari inteko rusange ari rwo rwego rw’umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo.”

Ikomeza isaba inzego zitandukanye zagenewe kopi y’iyo baruwa gukomeza gukurikirana ko nta kintu gihugungabanya umutekano w’abakirisitu ba Zion Temple.

Ikindi ni uko ba bishop bigometse kuri Gitwaza basabwe guhagarika ibyo bikorwa mu maguru mashya.

Iti “Mugomba guhagarika ibikorwa byo kwihesha ububasha mudafite n’ibindi byose bishobora guteza umutekano muke mu banyamuryango n’abakirisito ba Authentic Word Ministries – Zion Temple Celebration Centre.”

“Turasaba inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zigenewe kopi y’iyi baruwa gukurikirana no kugenzura ko nta bikorwa bihungabanya ituze mu muryango wa Authentic Word Ministries-Zion Temple Celebration Centre.”

RGB yagaragaje kandi ko hari ibaruwa ya Authentic Word Ministries – Zion Temple Celebration Centre yo kuwa 15 Gashyantare 2022 yandikiwe Polisi y’Igihugu ishami rya Kicukiro igaragaza ikibazo cy’uko abo bagabo bashobora guteza umutekano muke mu itorero.

Comments are closed.