Perezida Putin amaze kwemera ubwigenge bw’intara 2 ziyonkoye kuri Ukraine
Perezida Vladmir Puttin amaze gushyira umukono ku iteka ryemeza ubwigenge bw’intara ebyiri ziyonkoye kuri Leta ya Ukraine.
Mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gututumba hagati y’ibihugu by’ibihangange, kuri uno mugoroba wo kuwa mbere taliki ya 21 Gashyantare 2022, Perezida wa Repubulika y’Uburusiya Bwana Vladmir Puttin ashyize umukono ku iteka ryemera ubwingenge bw’intara ebyiri arizo Donetsk na Lougansk, intara zabarizwaga ku gihugu cya Ukraine, ikintu gishobora gukongeza umwuka mubi usanzwe utameze neza hagati y’Uburusiya n’igihugu cya Ukraine.
Mu ijambo amaze kuvugira kuri tereviziyo y’igihugu, perezida Puttin yagize ati:”muri uyu mugoroba nejejwe no gushyira umukono kuri rino teka, igihugu cyUburusiya cyemeye ku mugaragaro ubwigenge bw’izari intara za Ukraine arizo Lougansk na Donetsk, ni ikintu twari tumaze iminsi dutegereje, kuri ubu izo ntara zibaye ibihugu byigenga, kandi Uburusiya bwijeje imikoranire myiza n’umubano uzira amakemwa”
Perezida Puttin yakomeje avuga ko ibyo bihugu bibiri bizafashwa gukura no kwiteza imbere kuri buri kimwe, ndetse ko guhera none umubano waboutangiye kandi ko nta kintu na kimwe gishobora kuwuvanaho.
Mu ijambo rikakaye Puttin avugiye kuri TV, yavuze ku mateka y’ibihugu byombi, ashinja igihugu cya Ukraine kuba kiyoboye n’Abanyamerika, ndetse avuga ko icyo gihugu cyibye gas y’Uburusiya.
Umuryango w’Ubumwe bwa Burayi burashinja Uburusiya kugambanira Ukraine.
Nyuma y’uko Puttin amaze gushyira umukono kuri iri teka, umuryango w’ubumwe bwa Burayi urasanga kino ari igikorwa cy’ubugambanyi Puttin akoreye Ukraine kandi ko bitari bikwiye, mu butumwa Ursula von der leyen komiseri mukuru w’umuryango w’ubumwe bwa Burayi yagize ati:”Puttin akoze igikorwa cy’urugomo ndetse n’ubugambanyi ku ggihugu cya Ukraine, ntibiwkwiye kandi ntibizihanganirwa”
Ministre w’intebe w’Ubwongereza nawe yavuze ko kino gikorwa kibangamiye cyane uburenganzira bwa muntu muri Ukraine.
Kugeza ubu Perezida wa Ukraine ntacyo aravuga kuri iki gikorwa ndetse na Leta Zunze ubumwe za Amerika ntizari zagira icyo zitangaza, gusa abakurikirananira hafi politiki y’aka Karere, barasanga kino gikorwa cya Puttin gishobora guteza ibibazo yewe muri kano karere kamaze igihe gatutumbamo intambara ishobora guzasiga yangije byinshi.
Comments are closed.