Inyuma y’imyaka 42 yaragiye gupagasa, yagarutse asanga umugore n’abana be barapfuye.

8,629
Kwibuka30

Umusaza w’imyaka 94 y’amavuko ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kumara imyaka 42 yose yaragiye gupagasa agarutse asanga umugore we n’abana be babiri baritabye Imana.

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umusaza umaze iminsi uri mu gahinda, ndetse akavuga ko yumva ashaka kwiyahura, nyuma y’aho amaze imyaka igera kuri 42 yose yaragiye gupagasa nyuma yagarukaagasanga abantu bose baramwibagiwe ndetse umugore we n’abana be babiri bose barapfuye.

Uno musaza witwa Hiltan Kalugho yavuye mu rugo mu mwaka w’i 1980 arabura neza neza, ariko we akavuga ko yari yagiye gushaka imibereho mu gihugu cya Tanzaniya mu gace katari kure cyane ya Kenya.

Abajijwe impamvu muri icyo gihe cyose atigeze agaruka, yavuze ko atari bwafatishe ubuzima ndetse ko atari bwabone ubushobozi bwo kwishyurira abana be amafranga y’ishuri ndetse no kugurira umugore igitenge, yagize ati:”Biragoye, iyi myaka yose nayimaze ndi gushakisha ubuzima, ntibyanyoroheye kubona ubuzima kuko n’ubundi n’iyo ngaruka ntari kubona amafranga yo kwishyura amashuri y’abana ndetse n’imyambaro y’umugore”

Kwibuka30

Umusaza Hiltan wageze mu rugo rwe ahitwa Majengo, mu gace ka Taita Taveta mu cyumweru gishize, yavuze ko yababajwe cyane no gusanga umugore we ndetse n’abahungu be babiri yasize mu mwaka w’i 1980 ubwo yajyaga gupagasa bose baramaze kwitaba Imana.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru “thecitizen” yagize ati:”Ndumva mfite agahinda mu mutima, numva ntacyo maze, nanjye nakwipfira, nageze mu rugo nsanga aho nabaga hari abandi bantu, nta numwe wanyibukaga mu baturanyi bose, nasanze umugore wanjye n’abahungu banjye babiri barapfuye”

Umusaza yakomeje avuga ko yari afite icyizere ko azasanga umugore we witwaga Dreda Mshai yarapfuye mu mwaka wa 2007 afite imyaka 75, ndetse n’abana be barapfuye imyaka ibiri nyuma y’urupfu rwa nyina.

Umuyobozi w’agace ka Njala uwo musaza ari kubarizwamo ubu, yasabye ko ajyanwa kwa muganga kuko akomeje kugira ibimenyetso byo gushaka kwiyahura, yagize ati:”Umusaza arahangayitse, ubona ababaye cyane, arashaka kwiyahura, tugiye kumujyana mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe, bamuvure wenda yabaho indi myaka”

Nubwo bimeze bityo, bamwe mu baturage ntibavuga rumwe na Mzehe Hilton, hari abavuga ko nta mpamvu n’imwe yari afite yatuma amara imyaka ingana ityo ataragaruka kureba umuryango we, bityo ko nta mpamvu igaragara yatuma ababara.

Comments are closed.