Musenyeri Musengamana Papias yagizwe Umwepiskopi wa Diyoseze ya Byumba

12,052

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yashyizeho Musengamana Papias nk’Umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Byumba, asimbura Musenyeri Seriviliyani Nzakamwita ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Mbere, tariki 28 Gashyantare 2022, n’ibiro bya Papa mu Rwanda ryemeje ko Musenyeri Musengamana Papias asimbura Nzakamwita ku buyobozi bwa Diyoseze ya Byumba.

Iri tangazo ryemejeko Papa Francis yahaye Musenyeri Papias Musengamana wari usanzwe ayobora Iseminari Nkuru ya Nyakibanda inshingano zo kuba umwepisikopi wa Diyoseze ya Byumba, akaba asimbuye Musenyeri Servilien Nzakamwita wemerewe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru

Rigira riti “Nyir’ubutungane Papa Fransisko yemeye ubusabe bwa Nyiricyubahiro Musenyeri Sereviliyani Nzakamwita bwo kujya mu kiruhuko cy’iza bukuru. Papa yahise ashyiraho Musenyeri Papias Musengamana ngo abe umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba.”

Uretse kuba Mgr Musengamana yayoboraga Seminari Nkuru ya Nyakibanda, yari n’igisonga nya Musenyeri Mbonyintege umwepisikopi wa Kabgayi.

Musenyeri Nzakamwita yabonye izuba ku wa 20 Mata 1943, avukira mu cyahoze ari Komini Kiyombe, Perefegitura ya Byumba ubu ni mu Karere ka Gicumbi. Amashuri abanza yayize Rushaki na Rwaza ahava akomereza mu Iseminari nto ya Rwesero.

Mu 1965 nibwo yagiye mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, ahabwa ubupadiri ku wa 11 Nyakanga 1971 muri Paruwasi ya Rushaki. Mu mwaka w’ 1989 yagiye Lumen Vitae mu Bubiligi kongera ubumenyi  aho yagarutse mu 1991 ahita ajya kwigisha mu iseminari nkuru ya Rutongo.

Musenyeri Nzakamwita ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru yatorewe kuba umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba ku wa 25 Werurwe 1996, inkoni y’ubushumba ayihabwa ku wa 2 Nyakanga uwo mwaka. Akaba yari amaze imyaka igera kuri 26 ari umwepisikopi wa Byumba.

Musenyeri Papias Musengamana uragijwe Diyosezi ya Byumba yavutse tariki 21 Kanama 1967 avukira mu Karere ka Ruhango ari naho yize amashuri abanza mu ishuri ribanza rya Mwendo hagati y’ 1974 n’ 1982, ahava yerekeza mu Iseminari nto ya Kabgayi mbere yo kujya I Rutongo no mu iseminari Nkuru ya Kabgayi.

Musenyari Papias yahawe ubupadiri ku wa 18 Gicurasi 1997, yize iyobokamana muri Kaminuza Gatolika I Yaounde muri Cameroun, mu Budage n’ahandi.

Comments are closed.