Icyizere cy’Urukingo rwa SIDA cyayoyotse

9,413

Abari bategereje urukingo rwa SIDA baciwe intege n’ibisubizo byavuye mu bushakashatsi

Icyizere cy’urukingo rwa SIDA kimaze kuyoyoka nyuma y’aho abashakashatsi bo mu kigo gishinzwe ubuzima muri Leta Zunze ubumwe za Amarika gifashe umwanzuro wo guhagarika ubushakashatsi ku bw’uro rukingo. Ibyo bikorwa by’ubushakashatsi icyo kigo cyari kibimazemo igihe kitari gito, ariko kuri ubu bamaze gutangaza bagihagaritse nyuma yaho basanze urwo rukingo rudashoboye gukingira ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA.

Ubwo bushakashatsi bwari bumaze igihe bukorerwa mu gihugy cya Afrika y’epfo, bwakozwe ku bantu bagera ku bihumbi bitanu, ariko byarangiye rudakoze bahitamo kubyihorera.

Dr ANTHONY FAUCI wari ukuriye ubwo bushakashatsi yavuze ko ababajwe cyane atewe no gutsindwa bigeze aho, yagize ati:”mu by’ukuri ni urucantege kubona runo rukingo rwanze gukora nkuko twari tubyiteze, ariko turakomeza gushaka ubundi buryo nyuma y’uku gutsindwa…” Urukingo rwa Pre-exposure prophylaxis rwari rumaze igihe rukoreshwa mu gukingira SIDA ariko ikibazo ni uko wo ukoreshwa buri gihe, ariko uru rwariho rugeragezwa rwari kujya rukoreshwa rimwe gusa.

Comments are closed.