Ukraine n’Uburusia basubukuye ibiganiro bibera muri Turukiya

8,785
Le ministère des Affaires étrangères de l'Ukraine convoque son chargé d' affaires en Russie pour des consultations - Cinktank

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov na mugenzi we wa Ukraine, Dmytro Kuleba baragirana ibiganiro by’imbonankubone muri Turkey bibaye ibya mbere byo ku rwego rwo hejuru kuva u Burusiya bwashoza intamara muri Ukraine.

Ibi biganiro biba kuri uyu wa Kane tariki 10 Werurwe 2022, bibera muri Turkey, bije bikurikira ibindi byabereye muri Belarus byagiye bihuza abayobozi banyuranye ku mpande z’Ibihugu byombi.

Ni ibiganiro kandi biza kuba birimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turkey, Mevlut Cavusoglu.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP dukesha aya makuru, bitangaza ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba yageze i Antalya muri Turkey ahabera ibi biganiro.

Nk’uko byashyizwe kuri Twitter n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine, Oleg Nikolenko, ibi biganiro bigamije guhagarika intambara imaze iminsi ibera muri Ukraine.

AFP kandi ivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov na we yamaze kugera ahabera ibi biganiro.

Gusa Minisitiri w’Ubanyi n’Amahanga wa Ukrane, Dmytro Kuleba yatangaje ko nubwo yitabiriye ibi biganiro ariko nta cyizere afite cyo kugera ku ntego mu gihe u Burusiya bugikomeje umugambi bwabwo mubisha wo gutera ibisasu karundura mu miijyi ikomeye muri Ukraine.

Yavuze ko ibi biganiro agirana na mugenzi we Lavrov byagera ku ntego bitewe n’amabwiriza aza guhabwa na Putin ubwe.

Yagize ati “Ntabwo ndambirije ku cyizere cyabo ahubwo turagerageza kwitegura uburyo ibiganiro byagenda neza.”

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turkey ahagiye kubera ibi biganiro, yavuze ko Igihugu cye kigiye gukora ibishoboka byose muri ibi biganiro by’ubuhuza bigatanga umuti w’ikibazo.

Yagize ati “Turi gukora ibishoboka byose kugira ngo intambara ihagarare. Ndizera ko inama ihuza ba Minisitiri iza gutanga urufunguzo rwo guhagarika intambara.”

Ministiri Lavrov ni urugendo rwe rwa mbere agiriye hanze y’Igihugu cye, nyuma y’ibihano yafatiwe n’u Burayi we na Perezida Vladimir Putin.

Comments are closed.