Iraq: Abaturage bazindukiye mu myigaragambyo kubera izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa.

6,643
Kwibuka30
Abaturage ba Iraki mu myigaragambyo

Ibihumbi by’abaturage bazindukiye mu myigaragambyo mu mihanda ya Bagdad basaba Leta yabo kumanura ibiciro by’ibiribwa bimaze kwikuba akarenga gatatu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 9 Werurwe 2022, abihumbi by’abaturage bo mu mujyi wa Bagdad mu gihugu cya Irak bazindukiye mu mihanda bigaragambiriza ibiciro bihanitse by’ibiribwa kuri ubu bivugwa ko ibyo biciro bimaze kwikuba inshuro zirenga eshatu zose mu gihe cy’iminsi icumi gusa ishize.

Kwibuka30

Amakuru aturuka muri icyo gihugu cya Irak aravuga ko hashize icyumweru igiciro cy’amavuta yo guteka n’ifu kizamutse ku masoko yo muri icyo gihugu ku rugero rwo hejuru cyane. Abategetsi bo muri icyo gihugu bashyizeho amabwiriza bagerageza guhangana n’ikibazo cy’uburakari bw’abaturage bukomeje kwiyongera kubera iri zamuka ry’ibiciro.

Ubutegetsi buvuga ko bwakuyeho imisoro ku biribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze mu gihe cy’amezi abiri. Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko yataye muri yombi abacuruzi 31 bashinjwa kuzamura ibiciro by’ibiribwa mu buryo bukabije ku baturage.

Ministri w’ubucuruzi, Mohamed Hanoun, yavuze ko iri zamuka ry’ibiciro riterwa n’intambara ibera muri Ukraine. Ibihugu byinshi byo mu burasirazuba bwo hagati byakuraga ibiribwa birimo amavuta y’ibihwagari n’ingano mu Burusiya na Ukraine.

Iraqis protest rise in food prices, officials blame Ukraine war |  Russia-Ukraine war News | Al Jazeera

Comments are closed.