Kagame yohereje itsinda riyobowe na Minisitiri w’ingabo kuganira na perezida w’u Burundi

3,936

Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda ari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’u Burundi aho yabonanye perezida Evariste Ndayishimiye amushyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Ministre w’ingabo z’u Rwanda Gen. Major Albert Murasira ari mu ruzinduko mu gihugu cy’u Burundi aho yabonanye na perezida w’icyo gihugu Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye amashyikiriza ubutumwa yahawe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Aya makuru yemejwe na perezidansi y’igihugu cy’u Burundi binyuze ku rukuta rwa twiter. Ubutumwa bwahyizwe hanze n’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Uburundi buragira buti :” Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye itsinda riturutse mu Rwanda ryo ku rwego rwo hejuru riyobowe na Maj Gen Albert Murasira Minisitiri w’Ingabo wamuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we Nyakubahwa Paul Kagame.”

Ibi bibaye nyuma y’amezi abiri gusa perezida Kagame w’u rwanda nawe yakiriye intumwa zari ziturutse i Burundi zoherejwe na Perezida Evariste Nshimiyimana.

Abakurikiranira hafi politiki y’ibihugu byombi baravuga ko ibi byose biri kuganisha mu nzira yo kongera gutsura umubano w’ibi bihugu bibiri bimaze igihe kitari gito birebana ay’ingwe.

Ibihugu byombi by’ibituranyi ndetse binavuga ururimi rumwe, bimaze igihe bishakisha inzira zo kongera kunagura umubano wabo mu buryo bwa dipolomasiya, mu minsi ishize igihugu cy’u Rwanda cyatangaje ko gifunguye imipaka yo ku butaka ariko Uburundi bwo buvuga ko butari bwafungura iyayo mipaka, bukavuga ko hari ibitaranozwa neza mu mibanire yabwo n’igihugu cy’u Burundi.

Igihugu cy’Uburundi cyakomeje gushinja u Rwanda gucumbikira abagerageje guhirika ubutegetsi mu mwaka wa 2015, ariko u Rwanda rukabihakana, mu gihe u Rwanda narwo rushinja u Burundi gucumbikira no gufasha abashaka guhirika Leta ya Kigali, mu vihe u Burundi nabwo bubihakana.

Mbere y’umwaka wa 2015, ibi bihugu byombi byari inshuti, bigenderanira, ndetse n’abaturage b’ibihugu bagiririraga urujya n’uruza mu kindi gihugu, ibintu byagaragariraga ku mubare w’imodoka zatwaraga abagenzi bajya cyangwa bava mu Rwanda.

Kugeza ubu, abakuru b’ibihugu byombi ndetse n’abakuriye dipolomasi y’ibi bihugu baremeza ko intambwe imaze guterwa mu kongera gutsura umubano ari nini ko mu minsi itari ya kera cyane ibintu bishobora kongera kujya mu buryo.

Comments are closed.