Perezida Paul Kagame yamaze kugera muri Zambia mu rugendo rw’iminsi ibiri

10,709
May be an image of 6 people, people standing, military uniform and outdoors

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yageze muri Zambia mu mujyi w’ubukerarugendo wa Livingstone, nk’uko byatangajwe na perezida w’iki gihugu.

Kagame yakiriwe na mugenzi we Hakainde Hichilema ku kibuga cy’indege cya Harry Mwaanga Nkumbula International Airport muri uwo mujyi.

Bitaganyijwe ko bombi bagirana ibiganiro, kandi perezida Kagame agasura ibikorwa birimo ikiraro cya Kazungula cyubatswe mu gace k’umugenzi wa Zambezi ahahurira ibihugu bya Botswana, Zambia na Zimbabwe.

Mu gihugu cya Zambiya ni hamwe mu bihugu havugwamo impunzi nyinshi z’Abanyarwanda, ndetse bikaba bivugwa ko hari bamwe mu basize bakoze genocide bahungiyeyo, abandi bakaba ari abahunze ubutabera na gacaca ndetse na TIG, benshi bakaba bari mu bikorwa by’ubucuruzi nk’uko bamwe mu baturage bo muri icyo gihugu babitangaza, kugeza ubu rero nta gahunda izwi neza niba perezida w’u Rwanda azabonana n’abanyarwanda baba muri Zambia

May be an image of 10 people, people standing and outdoors
May be an image of 5 people, people standing and outdoors

Comments are closed.