Perezida Kagame yageze muri Zambia mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

8,427

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingtsone muri Zambia mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agirira muri iki gihugu.

Ni uruzinduko Umukuru w’Igihugu yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata byitezwe ko ruzarangira ku wa Kabiri tariki 5 Mata 2022.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Harry Mwanga Nkumbula, Perezida Kagambe yakiriwe na mugenzi we, Hakainde Hichilema wa Zambia.

Ibitangazamakuru byo muri Zambia byavuze ko muri uru ruzinduko,  hazabaho ibikorwa birimo gusinya amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye mu nzego zitandukanye hagati y’ibihgu byombi.

Perezida Hichilema yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko yishimiye kwakira mugenzi we w’u Rwanda.

Yagize ati “Urakaza neza, Perezida Kagame w’u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi muri Zambia. Murakaza neza.”

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko Perezida Kagame aragirana ibiganiro byihariye na mugenzi we, Hichilema aho baraganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi n’ingingo zireba Akarere muri rusange.

Comments are closed.