Itsinda rya KASSAV rimaze gusesekara mu mujyi wa Kigali

12,237

Itsinda ryamenyekanye cyane muri muzika mu njyana ya Zouk rimaze gusesekara I Kigali

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane itsinda rya Kassav nibwo ryageze mu mujyi wa Kigali aho rije gususurutsa no gutaramira Abanyarwanda ku munsi w’abakundanye, umunsi witwa SAINT VALENTIN kuri uyu wa 14 Gashyantare 2020, biteganijwe ko rino tsinda rizaririmbana na MUNEZA CHRISTOPHE uzwi nka Christopher mu gitaramo kizabera muri KCC (Kigali Convention Center).

Aba ni bamwe mu bagize itsinda rya Cassav bamaze kugera I Kigali

Itsinda rya Cassav ni itsinda rikomeye cyane ryamenyekanye mu njyana ya Zouk, bageze I Kigali ari abantu bagera kuri 21, ni itsinda rimaze imyaka igera kuri 40 ikora umuziki, yashyize hanze imizingo itari mike yubatse amateka mu mitima y’abatari bake. Abatari bake mu kigero cy’imyaka iri hejuru ya 35 hano mu Rwanda bamaze kwemeza ko bazitabira icyo Gitaramo ngo biyumvire umuziki, amajwi adasanzwe y’umugore wo muri iri tsinda witwa Jocelyne yahogoje benshi.

Comments are closed.