Miliyari 9 niyo yaguzwe umupira wambawe n’igihangange Maradona

10,293
Maradona Yinjiza igitsindo co mu 1986

Umwenda umukinyi igihangange mu mupira w’amaguru Diego Maradona yari yambaye mu irushanwa ry’igikombe cy’isi ryabereye mu gihugu cya Mexqique mu mwaka 1986 yagurishijwe amadorali y’Amerika imiriyoni 9 n’ibihumbi 300.

Umupira nyakwigendera Diego Almando Maradona, umunya Argrntine wabaye umunyabigwi byinshi kandi bikomeye muri ruhago yambaye ubwo yatsindaga igitego akoresheje akaboko washyizwe ku isoko ugurwa akayabo ka miliyari zigera mu icyenda z’Amafranga y’amanyarwanda.

Icyo gihe, Diego Almando Maradona yatumye ikipe ye ya Argentine itsinda ikipe y’Ubwongereza ibitego birimo icyo yinjije akoresheje akaboko.

Icyo gitego cyahawe akabyiniriro ka “God’s hand” bisobanuye “AKABOKO K’IMANA”

uwo mwenda wa Maradona watejwe cyamunara hakoreshejwe iya kure, uwo mupira ukaba aricyo gikoresho cya mbere cyo mu mupira w’amaguru kiguzwe akayabo k’amafranga menshi.

Twibutse ko icyo gitego ari nacyo cyahesheje ikipe ye gutwara igikombe cy’isi mu mwaka w’1986, mu gihe yabajijwe uburyo yinjije icyo gitego, nyakwigendera Diego Maradona yavuze ko ari igitego cyinjijwe n’akaboko k’Imana hakoreshejwe umutwe we.

Maradona afatwa nk’umwe mu bakinyi bakunzwe mu isi ya ruhago kandi bagakina neza, Maradona yitabye Imana mu mwaka wa 2020 afite imyaka 60.

Comments are closed.