Nigeria: Umupasiteri yishyuza arenga 750,000Rwf kugira ngo ageze abantu mu ijuru

9,737
Kwibuka30

Umubwirizabutumwa ari mu kaga nyuma yo kubwira abantu ko azi irembo rijya mu ijuru riturutse mu majyepfo ya Nigeria, ndeste ko ashobora kuryerekana mu gihe umuntu yishyuye amafaranga.

Uyu mupasitori witwa Ade Abraham yatanzwe n’umuyoboke we kuri polisi, aho yavuze ko yamuciye amadorari 750(arenga 750,000Rwf) kugira ngo amwereke aho hantu mu mujyi wa Araromi-Ugbeshi, muri leta ya Ekiti.

Kwibuka30

Uyu mwigisha yemereye BBC ko yijeje abantu ko azi irembo ry’ijuru kandi ko ari Imana akorera yarimihishuriye kugira ngo igerageza ukwizera kw’abayoboke b’idini rye, gusa avuga ko nta mafaranga yigeze yakira.

Ishyirahamwe ry’amadini ya gikirisitu muri Nigeria ryasohoye itangazo ryamagana pasteri Ade Abraham, na polisi ihita itangiza iperereza nyuma yo gukusanya inyandiko z’abayoboke b’idini rye bamushinja ubwambuzi.

Itorero rya Pasiteri Ade Abraham ryari rifite icyicaro muri leta ya Kogi mbere yo kujya muri leta ya Kaduna, nyuma ryerekeza  mu majyepfo hamwe n’abayoboke be mu nkambi yubatse muri leta ya Ekiti.

Uyu mupasiteri uzwe nka Noah Abraham yaraherutse gusaba abayoboke be muri viedo yakwirakwiye, ko babwira abavandimwe babo baba mu mahanga kohereza amafaranga yo gufasha itorero.

Comments are closed.