Diamond Platnumz yatangaje ko uyu umwaka urangira aguze indege ye bwite.

8,688

Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika by’umwihariko mu karere, Diamond Platnumz yatangaje ko uyu mwaka uzasiga yaraguze indege bwite.

Uyu muhanzi wo muri Tanzania umaze kuba ikimenyabose mu karere no ku mugabane wa Afurika, yatangaje ko agiye kugura iyi ndege abikesha imikorere myiza y’abamucunga.

Yavuze ko umwaka ushize wa 2021, baguze imodoka yo mu bwoko bwa Rolls Royce Black Bedge ikiri nshya (zero kilometre).

Ati “Ubu tugiye kugura indege muri uyu mwaka. Icyo ni igisobanuro cyo kugira itsinda ryiza riharanira inyungu.”

Ubu butumwa yashyize kuri Instagram ye, buherekejwe n’amafoto y’iyi modoka baguze umwaka ushize ubwo bari bagiye kuyishyura Miliyoni 2,250,000 AED (612,575) abarirwa muri Miliyinoni 612 Frw.

Ubu butumwa bwari bugamije kwifuriza isabukuru nziza uhagarariye inyungu ze Sallam SK, avuga ko ari we abikesha.

Gusa ubwo Diamond yaguraga iyi modoka umwaka ushize, hari bamwe bamuserereje bavuga ko ishaje mu gihe bizeye ko uyu muhanzi ari umwe mu batunze agatubutse muri Afurika.

(Src:Radio10)

Comments are closed.