Ruhango: Babangamiwe n’abanyerondo babakubita bakabakuramo amenyo

8,866
Kwibuka30

Hari abaturage bavuga ko babangamiwe n’abanyerondo babangamiwe n’Abanyerondo babakubita bakabakuramo amenyo.

Hari abaturage bo mu Karere Ruhango, mu Murenge wa Ruhango ho mu Kagali ka Bunyogombe bavuga ko babangamiwe cyane n’abanyerondo birirwa babahondagura bakabayoboza inkoni ndetse hari n’abavuga ko bakubitwa ku buryo babakuramo amenyo.

Umwe mu baturage twabashije kuvugana yatubwiye ko bibabangamiye rwose, yagize ati:”Birakabije, nkanjye ndi umubyeyi, nibyo rwose nshobora gukosa, ariko sindi ku rwego rwo kwirirwa nkubitwa nk’umwana”

Kwibuka30

Uwitwa Twagira ari mu bamaze igihe akubitwa yavuze ko aherutse guhura n’abasore b’abanyerondo ahagana saa mbili z’umugoroba bamuhondagura mu gihe yari armo arabaha ibisobanuro by’aho avuye, yagize ati:”Twarahuye ahagana saa mbili z’ijoro mu gahanda kagana ku biro by’akagali, abana b’abasore bari bambaye imyenda y’abanyerondo b’umwuga, arambaza aho mvuye, mu gihe ndi gusobanura batangira barampondagura ibibando bari bitwaje”

Uwo mugabo yatubwiye ko yagerageje kugeza ikirego cye ku munyabanga nshingwabikorwa w’akagali ariko ntibyagira icyo bitanga.

Mu gihe twariho dukora iyi nkuru twamenye ko hari undi muntu wabwiye mugenzi wacu wo kuri Radio1 ko bamuhondaguye bakanamukuramo iryinyo, ndetse akaba yaryeretse umunyamakuru.

Indorerwamo.com yagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango ariko igihe cyose twagerageje terefoni ye ntiyabashije kutwitaba, ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabushubije

Comments are closed.