Ntaganda Bernard yongeye kugaragaza inyota yo kuyobora igihugu

8,501
Bernard Ntaganda - Alchetron, The Free Social Encyclopedia

Me Ntaganda Bernard yavuze ko yiteguye kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora yo mu mwaka wa 2024 agahangana na RPF Inkotanyi imaze imyaka myinshi iyobora igihugu.

Me Ntaganda Bernard, uhagarariye ishyaka PS Imberakuri, igice kugeza ubu kitemewe mu Rwanda nk’ishyaka rya Politiki, yaraye avuze ko yiteguye guhangana n’ishyaka FPR Inkotanyi,bagahanganira mu matora ya perezida ateganijwe kuba mu mwaka w’i 2022.

Ibi uyu mugabo yabitangaje ku munsi w’ejo abinyujije mu nyandiko tangazo ry’amapaji abiri natwe dufitiye kopi.

Muri iri tangazo Bwana Ntaganda yavuze ko ishyaka PS Imberakuri ariryo ryamutanzeho umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2024 ubwo manda ya Perezida wa Paul Kagame, izaba irangiye. Yagize ati:”Mu rugamba rwo guharanira impinduka mu mahoro, abayoboke b’ishyaka PS Imberakuru bose nk’abitsamuye bampisemo ko mbahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu mwaka 2024.”

Me Bernard yakomeje agira ati:”Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshingiye ku kayihayiho kanjye no ku bunararibonye muri politiki, ngarutse ku mirimo itandukanye nakoreye u Rwanda, n’Abanyarwanda, nshingiye ku burere nahawe n’umuryango wanjye ndetse no ku bumenyi mfite butandukanye, ntangaje ku mugaragaro nta kuzuyaza ndetse nta mususu ko nziyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azaba mu mwaka wa 2024. Ahasigaye nishyize mu maboko y’Imana n’Abanyarwanda.”

Ntaganda Bernard avuga ko yinjiye muri pilitiki kuva kera, yewe ko na nyuma y’aho FPR ifatiye ubutegetsi ngo yakomeje guhirimbanira iterambere ry’u Rwanda, kugeza n’ubwo mu tariki ya 24/06/2010 yafunzwe akaza no guhamywa ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri n’ivangura mu Banyarwanda ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukora imyigaragambyo nta ruhushya.

Ntaganda Bernard yamenyekanye cyane mu ruhando rwa politike ubwo yavugaga ko ishyaka FPR rigomba gutura bakagabana bitaba ibyo bakabimena, ubu nabwo yazanye undi muvuno mu mvugo ye aho yavuze ko Abanyarwanda bagomba kwita ku bihe byo kubaka u Rwanda naho bitabaye ibyo, bakemera ko ibihe bisenya igihugu ntacyo byiteyeho.

Kugeza ubu umuryango FPR Inkotanyi ntiriragaragaza umukandida rizahitamo kuyigararira muri ayo matora usibye ko nta n’irindi shyaka rya politiki tyari ryavuga ku mugaragaro uwo rizatanga nk’umukandida.

Comments are closed.