Za TVET zitezweho gutanga umusaruro ku kibazo cy’ubushomeri mu Rwanda

9,723
Kwibuka30
Image

Mu myaka mike cyane iri imbere ikibazo cy’ubushomeri ku bize no guhahira byinshi mu mahanga kizaba cyaravugutiwe umuti urambye binyuze muri za TVETs

Ibi byavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo yabaye none kuwa kane taliki ya 19 Gicurasi 2022 ibera mu nzu mberabyombi ya Intare Arena mu murenge wa Rusororo.

Iyi nama yari igamije kuganira kuri ejo hazaza h’umurimo mu rubyiruko rw’Urwanda n’uburyo ikibazo cy’ubushomeri cyagombye kuvugutirwa umuti urambye binyuze mu myuga n’ubumenyingiro. Ni mu nama yateguwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu mashuri yisumbuye RTB (Rwanda TVETs Board) gikorera n’ubundi muri minisiteri y’uburezi mu Rwanda, ku bufatanye na minisiteri y’umurimo, ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye. Muri iyi nama nyunguranabitekerezo, hatumiwemo na none abayobozi b’ibigo by’amashuli byigisha imyuga, abayobozi bashinzwe uburezi mu Turere twose tw’igihugu n’abantu bose bari mu nzego zifite aho zihuriye n’uburezi bw’imyuga mu Rwanda.

Mu ijambo ry’ikaze ryatanzwe na minisitiri w’uburezi Dr Uwamaliya Valentine, yabanje ashimira buri wese witabiriye iyo nama nyunguranabitekerezo, ndetse agaragaza aho Leta ihagaze ku kibazo cy’ubushomeri n’ubuke bw’ibikorerwa mu nganda zitandukanye z’imbere mu gihugu, yavuze ko Leta yitaye cyane ku bumenyingiro n’imyuga ndetse ko ariho hitezwe kuboneka igisubizo cy’ubushomeri no kongera ingano y’ibikorerwa imbere mu gihugu.

Image

Minisitiri Uwamaliya Valentine avuga ko Leta yiteze umusaruro ku mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Minisitiri Uwamaliya Valentine yagize ati:”Leta izi akamaro k’imyuga n’ubumenyingiro, ni nayo mpamvu hashyizwemo amafranga menshi kuko hitezweho umusaruro udasanzwe n’ibisubizo bimwe na bimwe ku bibazo duhora tugongana nabyo”

Minisitiri yakomeje avuga ko Leta yagerageje kugabanya amafranga y’ishuli ku banyeshuli biga imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo hirindwe imbogamizi iyo ariyo yose ishobora gutuma imyuga ititabirwa, ati:”Mu bisanzwe amashuri y’imyuga asaba ibikoresho byinshi kandi bihenze, Leta yararebye isanga icyo ubwacyo gishobora kuba imbogamizi, yiyemeza kugabanya ikiguzi cy’uburezi mu mashuri y’imyuga, hari amafranga Leta yagiye itangira buri munyeshuri”

Nyuma y’ijambo rya Minisitiri w’uburezi mu Rwanda, Ingenieur Paul Umukunzi uyobora RTB yabanje kugaragaza uburemere bw’ikibazo aho usanga umubare munini w’ibyo dukenera mu Rwanda biba byaturutse hanze yarwo mu gihe hari amashuri y’imyuga yagombye kuba akora ibyo byose.

Byagaragajwe ko ubuke bw’ibikorerwa imbere mu gihugu aribyo bituma dukomeza gutumiza ibintu byinshi cyane hanze, bikatugeraho biduhenze kandi ubwacu dufite ubushobozi bwo kubyikorera, ari nayo mpamvu Leta yashyize imbaraga mu kongera umubare w’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Ingenieur Paul yakomeje avuga ko kugeza ubu imibare y’amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro igaragaza ko kugeza ubu abanyeshuri bagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari 31% gusa.

Kwibuka30

Ni mu gihe intego na gahunda bya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST1, iteganya ko mu 2024, abagana aya mashuri bazaba bageze kuri 60%.

Yagize ati:”Uyu mubare nubasha kugerwaho muri mwaka wa 2024, hazaba hari icyizere ko umubare munini w’ibintu bikenerwa mu Rwanda bizaba ari ibikorerwa iwacu, ibyo bizagabanura igiciro ku buryo umuguzi azahendukirwa rwose”

Umuyobozi mukuru wa RTB yavuze ko imyuga ariyo yitezweho kugaburira igihugu mu myaka mike iri imbere kandi ko hari icyizere ko bizagerwaho.

Yakomeje avuga ko mu buzima bwa buri munsi hakenerwa ikintu kiba cyakozwe n’umunyamwuga, ko bityo ariho hagombye kureberwa mu ishusho nkuru yo gukemura ikibazo mu buryo burambye.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa nawe wari witabiriye ibyo biganiro yavuze ko kugira ngo ahazaza h’umurimo mu Rwanda habe ahifuzwa kandi habe heza ku rubyiruko, hagomba kuganirwaho kandi hagategurwa bigizwemo uruhare na leta n’abikorera.

Ati “Kugira ngo duteganye uko isoko ry’umurimo rizaba rimeze mu bihe bizaza, tugomba kwemera ko integanyanyigisho yateguwe n’abashakashatsi igomba guhora yunganirwa n’ibikenewe n’inganda cyangwa ibikenewe ku isoko ryacu n’isoko mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati “Twese twemera ko ubufatanye bufasha kumenya isano iri hagati y’ibyigishwa mu ishuri n’ibiri ku isoko ry’umurimo. Ubufatanye buzadufasha mu kongera ubumenyi bw’abana bacu. Mu gihe dutegura igenamigambi rya TVET n’ahazaza h’umurimo, tugomba no gutegura abarangiza muri TVET nk’abashaka akazi n’abagahanga kandi dufite ingero z’abarangije muri za TVET ubu bahanze imirimo.”

Madaem Irere Claudette ushinzwe ikoranabuhanga na za TVETs muri ministeri y’ubuzima, yavuze ko ikibazo cya bamwe mu barimu muri za TVETs kigiye kuvugutirwa ndetse ko byatangiye, yagize ati:

“Mu by’ukuri turabizi ko abarimu benshi nabo bize theorie kuruta pratiques, bityo ko bigoye ko yakwigisha pratique atize nawe, twagiye tubategurira amahugurwa menshi cyane ku buryo ubu hari icyizere ko bari gukora neza nk’uko byifuzwa”

Madame Claudette yakomeje avuga ko ubu Leta izakomeza gukorana ibiganiro n’abikorera mu gufasha abana b’abanyeshuri mu igeragezwa ndetse bakaborohereza mu guhabwa za stages n’akazi aho kugaha abanyamahanga.

Comments are closed.