Gasabo: Yahaye umunyenga w’igare umunyerondo arangije araritorokana ntiyagaruka

8,598

Umuturage ari mu gahinda kenshi nyuma yo guha umunyenga umwe mu banyerondo b’umwuga maze araritorokana aragenda ntiyagaruka.

Umugabo witwa Mukunzi Martin utuye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Jabana, akagari ka Kabuye mu mudugudu w’amakawa ari mu gahinda kenshi nyuma y’aho umunyerondo w’umwuga mu mudugudu witwa SIMUGOMWA Jean Claude amwibye igare rye.

Bwana Mukunzi yavuze ko uyu munyerondo yamusabye umunyenga w’igare, undi kubera ko yari asanzwe amuzi nk’ushinzwe umutekano aho mu mudugudu yamuhaye igare ngo arye umunyenga, undi aragenda kugeza ubu akaba ngo ataragaruka.

Yagize ati “Nari nsanzwe muzi nk’ucunga umutekano w’ijoro mu Mudugudu w’Amakawa. Bishoboke ko yari amaranye gihe umugambi wo kunyiba igare ryanjye kuko umunsi wo kuritwara yaje ansanga muri santere y’Amakawa ararintira ngo abe arya umunyenga kuva icyo gihe sinongeye kumubona, nagiye  iwabo nabo bambwira ko batamuheruka.”

Mukunzi Martin akomeza avuga ko yagejeje ikirego cye ku buyobozi bw’Umudugudu bukamwizeza ko bugiye kubikurukirana.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu Mudugudu w’Amakawa bavuga ko bitagakwiye ko ushinzwe umutekano yiba umuturage bagasaba ko igihe hatoranywa abanyerondo hajya harebwa abafite imico n’imyifatire myiza.

Umuyobozi w’Umudugudu w’Amakawa REKERAHO Jean Paul yabwiye “rwandatribune” ko iki kibazo cy’umuturage wibwe igare bakimenye kandi ngo kiri gukurikiranwa ko bari gukorana n’izindi nzego kugira ngo uyu munyerondo afatwe asubize igare umuturage.

Ati “Hari amakuru turi gukusanya y’aho agenda yihisha mu gihe kitarambiranye azaba yafashwe.”

Comments are closed.